Abantu bashaka kwiga mu mashami atandukanye mu masomo ya Bibiliya mu kigo gitanga amahugurwa kuri bibiliya bakunze kwibaza ngo twanyura he cyangwa twabigenza gute ngo twiyandikishe ndetse twuzuze byose bisabwa kugirango tubashe kwiga amasomo ya bibiliya.


hano tugiye kurebera hawe uko twabyikorera twe ubwacu.

  1.  Ujya kuri google.com

Ukandika aho habugenewe ijambo : probiblecenter cyangwa ukande kuri iri jambo.

Uhita uhitamo aho hambere handitse probiblecenter.org ukimara kuhakanda uhita ugera ku rubuga rwa PBC .


uhita ujya hariya handitse ngo Login ubundi ukagera aho winjirira kugirango wiyandikishe.

Uragera hano hakubaza Email ndetse na Password ariko urebe hasi ahari amagambo agaragaza promotion zihari ziri kwandikwamo abanyeshuri ubundi ihitemo iyo wiyandikishamo.

Kuri ubu hari kwiyandikisha abaziga mu ishami ry'Ikinyarwanda aribo banyura aha handitse ngo IKINYARWANDA CERTIFICATE ndetse ushobora kandi no kureba aha mu ishami ry'Icyongereza ariho unyura aha handitse ngo ENGLISH CERTIFICATE ushobora kandi no kureba aha mu ishami ry'igifaransa naho wahagera unyuze aha handitse ngo FRENCH CERTIFICATE biraterwa nishami ushaka kwigamo gusa kugirango wige iri shami ry'Igifaransa cyangwa icyongereza ugomba kubanza ugasoma Ibyerekeye amasomo ndetse n'ishami ry'igifaransa wasoma ibyerekeye amasomo mbere yo kwiyandikisha.

Iyo umaze gukanda ku ishami ushaka kwigamo uhita ugera kuri page ushobora kuzuzaho imyirondoro yawe

Ukuzuza ibisabwa noneho urahita ubona Email unyuze muri email yawe wanditse. ukurikize ibindi byose bisabwa.

aha urabona ibyagufasha byose unyuze aha ugakurikira akavideo kakwereka uko biyandikisha mu buryo bwisumbuye