PBC

Ni gute umukristo akwiriye kwitwara mubihe bya Pasika?


Nk’uko bigaragara mu gitabo cyo kuva ( iyimukamisiri) mugice cya 12 niho Imana yatanze amabwiriza ya Pasika.

Ubundi Irijambo “Pasika” mu giheburayo Rivuga “guhita”

Byasobanuraga uko Malaika w’Imana azahita muri Egiputa,agahorera abana ba Israel.

“Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo. N’imana z’Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriye ho. Ndi Uwiteka. Kuva12:12

Nkuko bigaragara ibihe bya Pasika n’ibyo kwitondera, kuko bibamo kumeneka kw’amaraso menshi!

Nibyo bihe kandi n’amaraso y’umucunguzi wacu yamenetse! Azize akagambane.

Mat 26:1-2

Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati

“Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w’umuntu azagambanirwa abambwe.”

UKO WAKWITEGURA PASIKA KWIZA

Ugomba kwitandukanya n’ibitanezeza Imana byose. ibyak3:19

Kongera guha agaciro Yesu wakiriye kuko ubu niwe Pasika yawe.

Nuko nimwiyezeho umusemburo wa kera kugira ngo mube irobe rishya, mube mutakirimo umusemburo wa kera koko kuko Pasika yacu yatambwe, ari we Kristo. 1kor5:7

Kutanezerezwa nibyo kurya gusa,ahubwo kwibuka icyo Imana yakoze iduha Mwuka Wera isoko y’umunezero wacu.

kuko ubwami bw’Imana atari ukurya no kunywa, ahubwo ari ubwo gukiranuka n’amahoro no kwishimira mu Mwuka Wera. Rom14:17

Kwizera no kwakira imbabazi za Yesu zitagira akagero yagize kugeza naho azigiriye abamubambaga!

Luka23:34

Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.”..

Nkwifurije Ibihe byiza bidutegura kwambuka, tuva mubyo tumazemo igihe twerekeza mu masezerano mashya

 

Pastorviva.pcm@gmail.com

POWER OF CHANGE MINISTRIES

Leave a comment


Imana ibahe umugisha .

04/02/2025           Ncunguyinka j paul

Murakoze

10/02/2025           Elyse

amen

12/02/2025           habimana vincent

Amina birashimishije cyane kumenya uko umuntu yakwitwara kuri pasika

24/02/2025           Narunkuse Mary

+250788769412n

01/03/2025           NzamurambahoAthanase

Pasika itwibutsa ibintu bikomeye irijambo rituvana mubwiza ritujyana mubundi imana ibahe umugisha

20/03/2025           Nzabamwita innocent

Pasika yatagiye muwuhe mwaka ? Ninde

03/04/2025           Namuhanga Donath

Imanishimwe kubwiyi service

30/05/2025           Nsengiyumva Elyse

Murakize cyane

03/06/2025           Muteteri Theopiste

Nifuzaga gukurikirana inyigisho zo kumenya Bible

30/06/2025           Nyirahabimana Eugenie

Imana y'amahoro ibahe umugisha

25/11/2025           Vincent NDAYAMBAJE