PBC

Niba Imana yararemye byose, ninayo yaremye ikibi?


Mu buryo bumwe, niba Imana yararemye byose, ubwo twafata umwanzuro ko mubyo yaremye harimo n’ikibi. Ariko rero, ikibi si ikintu cyaremwa, nk’amabuye cyangwa ibiti.

Ntiwabona indobo yuzuye ikibi. Ikibi ntabwo kibaho ubwacyo, ahubwo ni ukutabaho kw’icyiza. Urugero, imyobo ibaho, ariko ibaho kuko haba hatari ubutaka.

Ni nako rero Imana ubwo yaremaga, ibyo yaremye byose byari byiza. Kimwe mu bintu byiza Imana yaremye harimo ibiremwa byashoboraga gutoranyamo ineza.

Ariko kugira ngo habeho guhitamo nyakuri, Imana yabyemereye ko habaho irindi hitamo. Nuko rero yemerera abamalayika n’abantu bose gutoranyamo ineza cyangwa kwanga ineza (ikibi). Iyo habayeho ikintu kitagenze neza kandi hari hiteguwe ineza, icyo nicyo twita ikibi, ariko ibyo ntibivuga ko ari ikiremwa Imana yahanze.

Ariko wenda reka dukomeze dutange urundi rugero. Umuntu abajije ati ese imbeho ibaho?, wasubiza uti yego, imbeho ibaho. Ariko mu byukuri, ibyo sibyo. Imbeho ntabwo ibaho, ahubwo ni ubushyuhe budahari.

Nanone, umwijima ntubaho; ni umucyo uba udahari. Ikibi ni iyo Icyiza kidahari, cyangwa tubivuze ukundi, ikibi ni aho Imana itari. Imana ntabwo yaremye ikibi, gusa nuko yemeye ko icyiza gishobora kudatoranywamo.

Imana ntabwo rero yaremye inabi, ariko yemera ko ibaho. Iyo Imana itaza kwemera ko ikibi kibaho, ubwo abantu n’abamalayika bari kuba bakunda Imana kuko nta kundi, nta yandi mahitamo.

Ntiyashakaga imashini zikora icyo ishaka kubera ko yaziremye gutyo. Imana yemeye ko ikibi cyabaho kugira ngo tugire umudendezo nyakuri, dutoranyemo kuyikunda no kuyikorera cyangwa kuyitaza.

Twe nk’abafite iherezo twese, ntabwo dushobora kumva Imana Ihoraho (Abaroma 11:33-34). Akenshi dukeka ko twumva impamvu iri gukora ikintu runaka, ariko kera kabaye tukamenya ko hari ikindi Imana yari igambiriye twe tutari tuzi. Burya Imana irebera mu kwera, uguhoraho kwayo.

Ikindi wakwibaza ni impamvu Imana yashyize Adamu na Eva ku isi kandi izi neza ko bazacumura, bakinjiza icyaha, urupfu n’indi mibabaro mu bantu?

Ni iyihe mpamvu itaturemye ngo itugumishe mu ijuru aho twari kubaho mu gukiranuka nta mibabaro? Bene ibyo bibazo ntabwo ubwenge bwacu bwabibonera ibisubizo tukiri muri uyu mubiri. Gusa icyo dukwiye kumenya nuko ibyo Imana ikora byose ari byiza, birimo gukiranuka, buri gihe bikayizanira icyubahiro.

Imana rero yemeye ko ikibi kibaho kugira ngo itange amahitamo nyakuri yo kuyikunda cyangwa kutayikunda. Imana ntiyaremye ikibi, ariko yacyemereye kubaho. Iyo Imana itaza kwemera ikibi, twari kuba tuyikunda kubera nta kundi twabigenza, bidaturutse mu rukundo nyakuri tuyifitiye rutuma twanga ikibi cyayibabaza.

Leave a comment


Imana Yarakoze Kuduha Amahitamo

05/02/2025           Mukamirwa Euthalie

Itangiriro 3:22 Uwiteka Imana iravuga iti “Dore uyu muntu ahindutse nk'imwe yo muri twe ku byo kumenya icyiza n'ikibi, noneho atarambura ukuboko agasoroma no ku giti cy'ubugingo, akarya akarama iteka ryose.” Icyobaza ni icyi:mbese inzoka yashutse Eva cg yamubwiye ukuri k'ubwiru bw'Imana Itashakaga ko abantu bamenya??? Aho Imana ntiyashakaga ko abantu babaho batazi icyiza n'icyibi?? Kuko ndabona hari hasigaye gusoroma kugiti cy'ubungingo kuko nabyo bari bamaze kubimenya!! Ndumva nshaka ubusobanuro bwuzuye.

10/02/2025           HAMENYIMANA Elyse

Ikyo ntabgo nali nkizi aliko Imana Ishimwe Kuko nkumenye.

24/02/2025           Narunkuse Mary

Imana niyaremye iki

01/03/2025           NzamurambahoAthanase

Ikibi koko cyibaho iyo habuze ikiza habayeho gukora ibyimana ishaka ikibi nticyabona Aho cyinyura

20/03/2025           Nzabamwita innocent