
Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana ubarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa BYINSHI Tumaini yasohoye indirimbo yise “IBANGA RY’AKARAGO.”
Ni
indirimbo ifite amagambo akomeza imitima y’abacitse intege mu rugendo
rugana mu ijuru kandi ikanabibutsa ko badakwiye gusenga Bayali.
Amwe
mu magambo yayo aragira ati: “Nicare nganirire abamaramaje inzira,
mfite amakuru anezeza imitima…, Muramenye ntimugatare ingeso mu
banyamahanga kuko ni icyizira.”
Ntimusenge
za Bayali nibwo muzemerwa, nubwo inzira ari inzitane, abagenzi
ntiborohererwe, bikaba bigoye imbaga, iryo ni ibanga ry’akarago mfite
amakuru y’ihumure.”
Uyu muhanzi kugeza ubu nubwo yavukiye muri
Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (RDC) afite ubwenegihugihugu
bw’ubunyarwanda, ndetse ubu akaba arimo kubarizwa muri America arinaho
atuye. Ni umugabo wubatse, akaba avuga ko bidatinze agiye kugeza ku
banyarwanda n’izindi ndirimbo zitandukanye vuba cyane nyuma yo kubona ko
umuziki we ugenda umwinjiza mu gusohora kw’inzozi ze.