
Muri Bibiliya hose, Imana itegeka abantu bayo kuzura ibyishimo
bakanezerwa. Intumwa Pawulo iyobowe n’Umwuka Wera, yategetse abafilipi
inshuro ebyiri kunezerwa. Buri gihe iyo Imana itubwiye inshuro ebyiri
gukora ikintu, tuba dukeneye kwitondera ibyo ivuga.
Inshuro
nyinshi abantu babona cyangwa bakumva ijmabo ngo “nezerwa” nuko bakavuga
bati “iryo jwi ni ryiza, ariko se ibyo nabikora nte?” Bakifuza
kunezerwa ariko ntibamenye uburyo byakorwa!
Pawulo na Sila, bari
bakubiswe, bajugunywe mu nzu y’imbohe, kandi n’ibirenge byabo biboshye
baranezerewe bahimbaza Imana. Bahisemo kunezerwa batitaye ku mibereho
yabo.
Imbaraga
zakinguye imiryango zigaca iminyururu kuri Pawulo na Sila n’abari
bafunganywe na bo, nizo mbaraga zihari uyu munsi kugira ngo zisohore
zibohore imbohe n’abakandamijwe.
“Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti ‘Mwishime!’” Abafilipi 4:4