
Iyo uganira n’abantu benshi wumva bagendana ibyifuzo byo kwereka
Imana. Si kenshi ndetse biranagoye kubona umuntu uhaguruka ngo ajye
gusengera kure ajyanwe no kwibuka imirimo y’Imana cyangwa se
kuyishimira.
Nyamara iki ni igice kinini kigize ubuzima
bw’umukristo. Ndetse bakunda no kuvuga ko umuhanga wo busaba ashimira.
Abantu benshi bazi aho Imana yabakuye, nyamara si bose babasha kuhibuka
ngo babizirikane.
Mu by’ukuri hagendewe ku mateka y’ibyo bamwe
banyuzemo n’ibindi, usanga abantu benshi bafite ubuhamya bwinshi
butandukanye. Bavuga ko bari bashonje, bakennye, bambaye ubusa, ntaho
kuba bafite, nta w’iwabo wigeze akomera, n’ibindi. Imana yabahindurira
ayo mateka, bakabyibagirwa.
Yewe
hari n’igihe ibi byose baba babyibuka, bakanatanga ubuhamya ariko ari
ku rurimi gusa. Wenda wagenzura, ugasanga yarabisigaranye ku rurimi
ariko mu mutima yarabyibagiwe, atanaha agaciro Yesu wabikoze.
Hari
ingo nyinshi ugeramo, bakaguha ubuhamya, bakubwira bati ‘Iyi nzu ureba
ni Yesu wabikoze.’ Ariko wagenzura ugasanga baherukana na Yesu, igihe
yayibahaga. Niyo ya nzu batonganiramo, barwaniramo, bariganyirizamo,
n’ibindi.
Hari n’abandi baherukana n’Imana bayisaba, yamara kubaha
bakagenga ubwo, ahubwo bagatangira kuramya ibyo yabahaye aho kwimika
Imana mu mitima yabo.
Uko byagenda kose Yesu ntiyabikoze ngo
umwimure. Uzabona ababana neza bakennye, bakira bagashwana, abaca bugufi
bakennye bakira bakirata… Nyamara bagakomeza kuvuga ko ari Yesu
wabikoze, kandi koko aba ari we.
Hari n’abavuga ko iyo abenshi
bahaze, ibyo gukiranuka baba batakibiha agaciro. Bamwe bagashyiraho
abakomisiyoneri bo kubasengera, kuko ngo nta mwanya baba bagifitiye
Imana.
Mu yandi magambo gusenga bikamera nko kubura ikindi ukora cyangwa ibyo gukorwa n’abaciriritse.
Bene
aba uzumva bavuga bati “Mugende munsengere. Njye nta mwanya, cyakora
nimurangiza amasengesho, muze dusangire icyayi kandi munambwire icyo
Imana yamvuzeho.”
Benshi ntibaha agaciro ijambo rivuga ngo
nimumara kurya mugahaga, muzirinde. Abantu bose Imana yahaga umugisha,
yabasabaga kwirinda.
Erega inzira umuntu acamo atera imbere, ni na
yo ashobora gucamo asubira hasi: Imana niyo ishyira i kuzimu, ikabasha
no kugukurayo. Niba koko umuntu azirikana ibyo Imana yamukoreye,
nabivuge ariko agifite iyo Mana.