Iyo uganira nβabantu benshi wumva bagendana ibyifuzo byo kwereka Imana. Si kenshi ndetse biranagoye kubona umuntu uhaguruka ngo ajye gusengera kure ajyanwe no kwibuka imirimo yβImana cyangwa se kuyishimira.
Nyamara iki ni igice kinini kigize ubuzima bwβumukristo. Ndetse bakunda no kuvuga ko umuhanga wo busaba ashimira. Abantu benshi bazi aho Imana yabakuye, nyamara si bose babasha kuhibuka ngo babizirikane.
Mu byβukuri hagendewe ku mateka yβibyo bamwe banyuzemo nβibindi, usanga abantu benshi bafite ubuhamya bwinshi butandukanye. Bavuga ko bari bashonje, bakennye, bambaye ubusa, ntaho kuba bafite, nta wβiwabo wigeze akomera, nβibindi. Imana yabahindurira ayo mateka, bakabyibagirwa.
Yewe hari nβigihe ibi byose baba babyibuka, bakanatanga ubuhamya ariko ari ku rurimi gusa. Wenda wagenzura, ugasanga yarabisigaranye ku rurimi ariko mu mutima yarabyibagiwe, atanaha agaciro Yesu wabikoze.
Hari ingo nyinshi ugeramo, bakaguha ubuhamya, bakubwira bati βIyi nzu ureba ni Yesu wabikoze.β Ariko wagenzura ugasanga baherukana na Yesu, igihe yayibahaga. Niyo ya nzu batonganiramo, barwaniramo, bariganyirizamo, nβibindi.
Hari nβabandi baherukana nβImana bayisaba, yamara kubaha bakagenga ubwo, ahubwo bagatangira kuramya ibyo yabahaye aho kwimika Imana mu mitima yabo.
Uko byagenda kose Yesu ntiyabikoze ngo umwimure. Uzabona ababana neza bakennye, bakira bagashwana, abaca bugufi bakennye bakira bakirata⦠Nyamara bagakomeza kuvuga ko ari Yesu wabikoze, kandi koko aba ari we.
Hari nβabavuga ko iyo abenshi bahaze, ibyo gukiranuka baba batakibiha agaciro. Bamwe bagashyiraho abakomisiyoneri bo kubasengera, kuko ngo nta mwanya baba bagifitiye Imana.
Mu yandi magambo gusenga bikamera nko kubura ikindi ukora cyangwa ibyo gukorwa nβabaciriritse.
Bene aba uzumva bavuga bati βMugende munsengere. Njye nta mwanya, cyakora nimurangiza amasengesho, muze dusangire icyayi kandi munambwire icyo Imana yamvuzeho.β
Benshi ntibaha agaciro ijambo rivuga ngo nimumara kurya mugahaga, muzirinde. Abantu bose Imana yahaga umugisha, yabasabaga kwirinda.
Erega inzira umuntu acamo atera imbere, ni na yo ashobora gucamo asubira hasi: Imana niyo ishyira i kuzimu, ikabasha no kugukurayo. Niba koko umuntu azirikana ibyo Imana yamukoreye, nabivuge ariko agifite iyo Mana.
Leave a Comment