
Amahoro y’Imana abane namwe Benedata, Iyi nyigisho Turayiga twibanda
cyane Ku Rwandiko Intumwa Pawulo yandikiye Ab’itorero ry’ Abaroma 12:
Iyo uhereye Ku murongo wa mbere w’iki gice, Usanga yarabahuguriye
byinshi birimo Kutifata nk’Abataramenya Yesu, ngo Bakore nk’ibyo
abapagani Bakora, Kutagira uburyarya, kutagira Ubunebwe mu murimo
w’Imana, Kutagira inzigo no Kugira nabi Mu Gusoza ku murongo wa 21 ati
“Ikibi cye kukunesha, ahubwo unesheshe ikibi icyiza.”
Nta Kabuza
Iyi nyigisho yari ngombwa Kuribo nk’Abantu bizeye Kristo Bakamenya ikibi
n’icyiza, Ariko bagatangira kwinjiranwa n’Umwuka wo Kwirara no
Kutamenya Uwo barwana nawe ( Efeso 6:12), Si uko Natwe turi mu bihe
nk’Ibyabo Ahubwo twe turi inyuma Yabo, Tugeze mu bihe bigoye itorero rya
Christo, Turi mu ruvangavange rw’imyuka, (Urukungu n’amasaka) Benshi
bitwara nk’abatazi Icyerekezo, Ariko twebwe ho Ikibi ntikikatuneshe
Ahubwo tunesheshe ikibi ibyiza kandi Dukanguke tuve mu buhenebere.
Yohana
yahawe ubutumwa bw’itorero ry’ILawidokiya 3:15 Ngo Ababwire ko Imirimo
yabo yabo yagawe ngo ntibashyushye cyangwa ngo babire ngo Uwiteka agiye
kubaruka !! Akomeza abagira inama yo kugira umwete wo kwihana, Benedata
Imirimo dukorera mu isi Imana irayigenzura, Kandi Satani ahora yifuza ko
Ikibi aricyo cyaganza, Ibanga nta rindi ni uko tuyoborwa n’umwuka wera
(Abagaratiya 5: 16).
Umwigisha: Ev. Rutagungira Erneste