U Rwanda rwungutse undi muhanzi mushya mu ndirimbo zaririmbiwe Imana witwa Dusabumuremyi Pacifique. Ni umusore uzanye amaraso mashya aho ubu amaze gukora indirimbo nyinshi byβumwihariko ebyiri yasohoye yise βByarenze inkombeβ indi nayo yitwa βAbikora nkβako kanya (Yesu)β.
Uyu muhanzi usanzwe abarizwa ku rusengero rwβitorero rya ADEPR Gikondo SEGEM avuga ko izi zombi azishyize hanze mu rwego rwo guhumuriza imitima yβabanyarwanda.
Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo yise βByarenze inkombeβmuri rusange ni ubuvuga ko abantu badakwiye gutakaza ibyiringiro mu gihe Imana iba itarasubiza amasezerano.
Yagize ati: βAbantu bijya bibarenga bakumva ko byarangiye, ariko aho abantu bagarukiriza amaso yabo, Imana yo iba igikora.β

Naho ubukubiye mu ya kabiri yise βAbikora nkβako kanya (Yesu)β yavuze ko ari ubugamije kwibutsa abantu ko Imana isubiza abantu bitewe nβukwizera bafite mu mitima yabo.
Yagize ati: βKwizera kwacu iyo kwazamutse niko gutuma Yesu akora.β Akomeza agira ati: βAbo Yesu yakijije bose, bakiraga bitewe nβukwizera kwabo.β
Nyuma yβizi ndirimbo ebyiri (2) yasohoye, arateganya gusohora nβizindi 6 kugirango umubare wβindirimbo 8 uhwanye nβalubumu yifuza gukora wuzure.
Iyi album anateganya gushyira ku mugaragaro mu minsi iri mbere biteganyijwe ko izaba yitwa izina ryβimwe mu ndirimbo afiteho.
Ubusanzwe uyu muhanzi Dusabumuremyi Pacifique mu butumwa bwe yibanda ku buhumuriza imitima yβababwumva.
Dusabumuremyi yatangiye kuririmbira Imana ubwo yari afite imyaka 12 mu ishuri ryo kucyumweru bakunze kwita Sunday school mu rurimi rwβicyongereza, yatangiriye ku rusengero rwβItorero ADEPR Gikondo Segemu muri Korali Maranatha.
Leave a Comment