
Indwara ya Diyabete ni Indwara imaze kumenyekana cyane kubera Umubare munini wabayirwaye bagenda biyongera umunsi ku munsi.
ESE IYI NDWARA YABA IMEZE ITE?
Tuvuga
ko umuntu arwaye Diayabete mu gihe isukari yo mu maraso (Blood Glucose)
yazamutse cyane ikarenga ibipimo bisanzwe mu maraso (70-110 mg/dl)
Iyi Sukari iba mu maraso niyo ituma umubiri w’ Umuntu ubona imbaraga kandi ikaba iva mubyo kurya.
Tubibutse
ko kandi iyi sukari kugira ngo ikoreshwe n’ uturemangingo tw’ Umubiri
(Cellules) bisaba umusemburo wa Insulin ( Soma Insiline) ukorwa n’
Urwagashya (Pancreas) ugafasha kugira ngo isukari iva mu byo kurya
ibashe gukoreshwa mu mibiri umuntu abone Imbaraga.
N.B.: Rimwe na
rimwe Umubiri ntago ubasha kuvubura umusemburo wa Insulin cyangwa
ntuwukoreshe nkuko bikwiriye bituma ya sukari izamuka mu maraso ntibashe
kugera mu uturemangingo ngo Bitange imbaraga mu mibiri ahubwo isukari
ikazamuka cyane mu maraso, ibi rero bitera umubiri ibibazo bitandukanye
nkuko tuza kubibona
ESE NI UBUHE BWOKO BWA DIYABETE BUBAHO?
Twavuga ngo habaho Ubwoko bubiri nubundi bwa Gatatu bubaho ku babyeyi bamwe na bamwe batwite.
- Ubwoko
bwa mbere bwa Diyabete bubaho igihe umubiri udashobora kuvubura
umusemburo wa Insulin, Kenshi biterwa nuko Abasirikare b’ Umubiri ubwabo
barwanya Uturemangingo tw’ Urwagashya dukora umusemburo wa Insulin.
Ubu
bwoko bwa Diyabete buboneka umuntu akiri mu myaka yo hasi. Urwaye
ububwoko bwa mbere (Type 1 Diabetes) amara ubuzima bwe aterwa umusemburo
wa insulin.
- Ubwoko bwa kabiri bwa Diyabete
(Type 2 Diabetes) nibwo bwiganza cyane, Bugaragara cyane umuntu ari mu
myaka yo hejuru ya 45 kuzamura nubwo bishoboka cyane no kugaragara mu
bwana. Ubu bwoko buterwa nuko Umubiri utaba ukoresha neza Umusemburo wa
insulin nubwo waba uhari, Bituma isukari izamuka mu maraso.
- Ubwoko
bwa 3 bwa Diyabete ni ubugaragara rimwe na rimwe ku babyeyi batwite,
iyo Umwana avutse ububwoko bwa Diyabete buhita bugenda.
Ntitwareka
kuvuga ku bundi bwoko bwa Diyabete butagaragara cyane ariko kandi
butandukanye nubwo twabonye hejuru twita DIABETES INSPIDUS ( Soma
diyabete insipidasi)
Iyi ikaba irangwa no kwihagarika cyane aho
impyiko zisohora inkari nyinshi cyane, ibi bikaba biterwa no kubura
umusemburo wa ADH (Anti Diuretic Hormone) ushinzwe kugena ingano y’
inkari zisohorwa n’ imbyiko, iyo udakora bivamo kwihagarika cyane no
kugira inyota nyinshi byumvikana neza ko biterwa nuko uba wasohoye amazi
menshi bigatuma umubiri ugusaba kwinjiza andi ariko kugira inyota.
ESE NINDE USHOBORA GUFATWA N’ INDWARA YA DIYABETE?
- Umuntu ufite imyaka 45 kuzamura ashobora kugira ubwoko bwa kabiri bwa Diyabete
- Niba mu muryango harimo urwaye Diyabete kenshi birashoboka ko nundi yayirwara.
- Umuntu ufite umubyibuho ukabije (Over Weight).
- Umuntu ubana n’ Indwara y’ umuvuduko mwinshi w’ amaraso ashobora kugira ubwoko bwa 2 bwa Diyabete. (Hypertension).
- Umubyeyi wagize ubwoko bwa Gatatu bwa Diyabete mu gihe yari atwite bishobora kumuviramo kugira ubwoko bwa kabiri bwa Diyabete.
NI IBIHE BIBAZO DIYABETE ITERA?
- Indwara z’ Umutima
- Indwara zifata impyiko
- Indwara zo mukanwa
- Indwara z’ Amaso
- Indwara zibasira imitsi (Nerfs).
ESE WAMENYA GUTE KO WABA WAFASHWE NIYI NDWARA?
Uretse uburyo busanzwe bukoreshwa kwa Muganga mukumenya Diyabete, Dore bimwe mu bimenyetso byayo:
- Gusonza cyane (Polyphagia)
- Kwihagarika cyane (Polyuria).
- Kugira inyota nyinshi (Polydipsia)
- Kureba ibintu bisa nibirimo ibihu (Blurred Vision)
- Kugira umunaniro udasanzwe ( Tiredness)
- Ihutire kugana ivuriro mu gihe ufite ibi bimenyetso tuvuze haruguru.
ESE UMUNTU ASHOBORA KWIRINDA DIYABETE?
Yego birashoboka nubwo kenshi kuza kwayo umuntu atabigiramo uruhare.
Ibi nibyo wakora ngo ugabanye amahirwe yo kuyirwara:
- Gukora Siporo
- Kwirinda kunywa Isukari nyinshi
- Kwirinda kunywa itabi
- Gufata Vitamin D
- kwirinda kunywa inzoga nyinshi cyane
- Kunywa amazi menshi
- Kwirinda ibiribwa birimo ibinure byinshi.
- Kugana ivuriro kenshi bagakurikirana ubuzima bwawe.
Twabibutsa ko indwara ya Diyabete idakira kandi itera ibibazo byinshi mu mubiri.
Uyirwaye asabwa gukurikiza neza amabwiriza ya Muganga no kugana ivuriro kenshi.
Byateguwe na Alex Parfait NDAYISENGA
Twifashije urubuga nka www.niddkk.nih.gov
Murakoze cyane.