Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana
yasuye abana b’imfubyi zirera zo mu karere ka Gasabo, ho mu murenge wa
Kinyinya.
Ni igikorwa yakoze ku munsi w’ejo abifashishejwemo n’itsinda rigizwe ry’abakunda ibihangano bye.
Uwo
muryango w’abana b’imfubyi zirera basuye ugizwe na Ikirezi Divine ufite
imyaka 20, Umurerwa Ariane w’imyaka 18 na Isimbi carine w’imyaka 15.
Bimwe mu byo babashyiriye harimo ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.Ni igikorwa cyakoze ku mitima y’abo bana adore ko ubusanzwe babayeho mu buzima bubagoye bavuga ko bubashaririye.
Umukuru muribo ari nawe ubarera mu marangamutima menshi yagize ati: “Tubayeho kubera Imana, yo yohereza abagiraneza nkaba tukabona icyo kurya tugasunika iminsi.”

Mukuru
wabo witwa Ikirezi Divine, yavuze ko babayeho mu buzima busharira,
kuburyo bitamworohera kubabonera barumuna be ibiryo cyangwa imyambaro.
Aha niho yahereye ashimira cyane Patient Bizimana n’istinda yari ayoboye
ku bw’iki gikorwa cy’urukundo.

Umuhanzi
Patient BIZIMANA nyuma yo kwitegereza ubuzima abo bana babayemo,
byamukoze ku mutima maze mu marangamutima menshi avuga ko ubuzima
bubabaje abo bana babayemo butandukanye cyane n’ubw’abandi yagiye asura.
Yagize ati:“Ubuzima
aba bana babayeho burambabaje cyane, ngereranije n’ahandi nagiye
nkorera ibikorwa nk’ibi by’urukundo aba bana bankoze ku mutima kandi uko
twaje twese tugomba kuzagaruka kubasura ndetse tukanabakorera ubuvugizi
kuko barababaye cyane”.

Iki gikorwa cy’urukundo, Patient
Bizimana agikoze mu gihe yitegura igitaramo afite kizaba ku italiki
1/4/2018 kuri Stade Amahoro, ahangaha akazaririmbana na Israel Mbonyi,
Sinach uzaba yaturutse muri Nigeria, ndetse na Aime Uwimana.