Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana yasuye abana bβimfubyi zirera zo mu karere ka Gasabo, ho mu murenge wa Kinyinya.
Ni igikorwa yakoze ku munsi wβejo abifashishejwemo nβitsinda rigizwe ryβabakunda ibihangano bye.
Uwo muryango wβabana bβimfubyi zirera basuye ugizwe na Ikirezi Divine ufite imyaka 20, Umurerwa Ariane wβimyaka 18 na Isimbi carine wβimyaka 15.

Ni igikorwa cyakoze ku mitima yβabo bana adore ko ubusanzwe babayeho mu buzima bubagoye bavuga ko bubashaririye.
Umukuru muribo ari nawe ubarera mu marangamutima menshi yagize ati: βTubayeho kubera Imana, yo yohereza abagiraneza nkaba tukabona icyo kurya tugasunika iminsi.β

Mukuru wabo witwa Ikirezi Divine, yavuze ko babayeho mu buzima busharira, kuburyo bitamworohera kubabonera barumuna be ibiryo cyangwa imyambaro. Aha niho yahereye ashimira cyane Patient Bizimana nβistinda yari ayoboye ku bwβiki gikorwa cyβurukundo.

Umuhanzi Patient BIZIMANA nyuma yo kwitegereza ubuzima abo bana babayemo, byamukoze ku mutima maze mu marangamutima menshi avuga ko ubuzima bubabaje abo bana babayemo butandukanye cyane nβubwβabandi yagiye asura.
Yagize ati:βUbuzima aba bana babayeho burambabaje cyane, ngereranije nβahandi nagiye nkorera ibikorwa nkβibi byβurukundo aba bana bankoze ku mutima kandi uko twaje twese tugomba kuzagaruka kubasura ndetse tukanabakorera ubuvugizi kuko barababaye cyaneβ.

Iki gikorwa cyβurukundo, Patient Bizimana agikoze mu gihe yitegura igitaramo afite kizaba ku italiki 1/4/2018 kuri Stade Amahoro, ahangaha akazaririmbana na Israel Mbonyi, Sinach uzaba yaturutse muri Nigeria, ndetse na Aime Uwimana.
Leave a Comment