Mu myizerere ya Gikristo, harimo gucanganyikirwa kwinshi cyane, ku byerekeye ikintu gikurikiraho iyo umuntu amaze gupfa. Bamwe bashyigikira ko nyuma yo gupfa, buri muntu asinzira kugeza ku munsi wa nyuma wβurubanza, kandi ko nyuma yβibyo umuntu yoherezwa mu ijuru cyangwa mu ihaniro ryβiteka.
Abandi bemera ko ku munsi wβurupfu, abantu bahita bacirwa urubanza ako kanya, maze bakwoherezwa aho bagomba kuba ubuziraherezo. Ndetse hari nβabandi bahamya ko iyo umuntu apfuye, umwuka we woherezwa byβagateganyo mu ijuru cyangwa mu ihaniro ryβiteka, ugategereza umuzuko wa nyuma, urubanza rwa nyuma, nβiherezo ryβaho ugomba kuba ubuziraherezo. Nyuma yβibyo, Bibiliya yo ivuga ko bigenda bite nyuma yo gupfa?
Icya mbere, ku muntu wizera Yesu Kristo, Bibiliya itubwira ko nyuma yo gupfa umwuka wβabizera ujyanwa mu ijuru, kuko baba bababariwe ibyaha byabo, nyuma yo kwakira Kristo nkβUmucunguzi wabo (Yohana 3:16, 18, 36).
Ku bizera, urupfu ni ukwitandukanya nβumubiri no kubana nβUmwami wacu (2 Abakorinto 5:6-8; Abafilipi 1:23). Nyamara, mu bice byo mu 1 Abakorinto 15:50-54 no mu 1 Abatesalonike 4:13-17 havuga ko abizera ari abazuwe kandi bakambikwa imibiri ifite ubwiza bwa Kristo. Niba abizera bagomba guhita bajya kubana na Kristo ako kanya nyuma yo gupfa, uyu muzuko waba umazi iki? Biragaragara ko niba umwuka wβabizera uhita ako kanya ujya kubana na Kristo nyuma yβurupfu, umubiri twambaye usigara mu mva usinziriye.
Mu gihe cyβumuzuko wβabizera, umubiri twambaye urazurwa, ugahabwa ubwiza bwa Kristo, ndetse ukongera guhuzwa nβumwuka. Uyu mubiri wambitswe ubwiza ukanahuzwa nβumwuka, uzaba ubugingo buhoraho bwβabizera iteka ryose mu ijuru no mu isi nshya (Ibyahishuwe 21-22).
Icya kabiri, ku bantu batarakira Yesu Kristo nkβUmucunguzi, urupfu rusobanura igihano gihoraho iteka ryose. Ariko, nkuko bigenda ku iherezo ryβabizera, abatizera nabo basa nβaho bemera ko bahita bajya ahantu bazaba byβagateganyo, bategereje umuzuko wa nyuma, urubanza, ndestse nβiherezo ryβiteka ryose.
Muri Luka 16:22-23 hatumenyesha ko umutunzi yababajwe cyane, akimara gupfa. Ibyahishuwe 20:11-15 hagaragaza kandi ko abatizera bose bazazurwa, bacirwe urubanza imbere yβintebe yβubwami nini yera, nyuma bajugunywe mu nyanja yaka umuriro.
Abatizera, ntibazahita bajugunywa mu ihaniro ryβiteka (inyanja yaka umuriro) bakimara gupfa, ahubwo bazaba byβagateganyo imbere yβintebe yβurubanza kandi bacirweho iteka.
Ariko kandi, nβubwo abatizera badahita bajugunywa ako kanya mu nyanja yaka umuriro, ikibategereje bakimara gupfa, ntabwo ari ikintu gishimishije na busa. Nkuko umutunzi yatatse cyane ati: Ndimo kubabazwa bikomeye nβuyu muriro (Luka 16:24).
Ni cyo gituma, nyuma yβurupfu, umuntu azatura byβagateganyo mu ijuru cyangwa mu ihaniro ryβiteka. Nyuma yβubwo buturo bwβagateganyo, igihe cyβumuzuko wa nyuma nikigera, ibidutegereje ntibizahinduka.
Ahantu nyaho tuzaba tugidutegereje iherezo ryacu ubwa nyuma ni ho hazahinduka. Abizera bazakingurirwa imiryango yβijuru nβisi bishya (Ibyahishuwe 21:1).
Abatizera bajugunywe mu nyanja yaka umuriro (Ibyahishuwe 20:11-15). Ubwo ni bwo buturo bwβabantu bose bwa nyuma, kandi butazagira iherezo bushingiye burundu kβuburyo abantu bazaba barakiriye Yesu Kristo wenyine nkβUmucunguzi cyangwa baranze kumwakira (Matayo 25:46; Yohana 3:36).
Leave a Comment