
Mu myizerere ya Gikristo, harimo gucanganyikirwa kwinshi cyane, ku
byerekeye ikintu gikurikiraho iyo umuntu amaze gupfa. Bamwe bashyigikira
ko nyuma yo gupfa, buri muntu asinzira kugeza ku munsi wa nyuma
w’urubanza, kandi ko nyuma y’ibyo umuntu yoherezwa mu ijuru cyangwa mu
ihaniro ry’iteka.
Abandi bemera ko ku munsi w’urupfu, abantu
bahita bacirwa urubanza ako kanya, maze bakwoherezwa aho bagomba kuba
ubuziraherezo. Ndetse hari n’abandi bahamya ko iyo umuntu apfuye, umwuka
we woherezwa by’agateganyo mu ijuru cyangwa mu ihaniro ry’iteka,
ugategereza umuzuko wa nyuma, urubanza rwa nyuma, n’iherezo ry’aho
ugomba kuba ubuziraherezo. Nyuma y’ibyo, Bibiliya yo ivuga ko bigenda
bite nyuma yo gupfa?
Icya mbere, ku muntu wizera Yesu Kristo,
Bibiliya itubwira ko nyuma yo gupfa umwuka w’abizera ujyanwa mu ijuru,
kuko baba bababariwe ibyaha byabo, nyuma yo kwakira Kristo nk’Umucunguzi
wabo (Yohana 3:16, 18, 36).
Ku
bizera, urupfu ni ukwitandukanya n’umubiri no kubana n’Umwami wacu (2
Abakorinto 5:6-8; Abafilipi 1:23). Nyamara, mu bice byo mu 1 Abakorinto
15:50-54 no mu 1 Abatesalonike 4:13-17 havuga ko abizera ari abazuwe
kandi bakambikwa imibiri ifite ubwiza bwa Kristo. Niba abizera bagomba
guhita bajya kubana na Kristo ako kanya nyuma yo gupfa, uyu muzuko waba
umazi iki? Biragaragara ko niba umwuka w’abizera uhita ako kanya ujya
kubana na Kristo nyuma y’urupfu, umubiri twambaye usigara mu mva
usinziriye.
Mu gihe cy’umuzuko w’abizera, umubiri twambaye
urazurwa, ugahabwa ubwiza bwa Kristo, ndetse ukongera guhuzwa n’umwuka.
Uyu mubiri wambitswe ubwiza ukanahuzwa n’umwuka, uzaba ubugingo buhoraho
bw’abizera iteka ryose mu ijuru no mu isi nshya (Ibyahishuwe 21-22).
Icya
kabiri, ku bantu batarakira Yesu Kristo nk’Umucunguzi, urupfu
rusobanura igihano gihoraho iteka ryose. Ariko, nkuko bigenda ku iherezo
ry’abizera, abatizera nabo basa n’aho bemera ko bahita bajya ahantu
bazaba by’agateganyo, bategereje umuzuko wa nyuma, urubanza, ndestse
n’iherezo ry’iteka ryose.
Muri Luka 16:22-23 hatumenyesha ko
umutunzi yababajwe cyane, akimara gupfa. Ibyahishuwe 20:11-15 hagaragaza
kandi ko abatizera bose bazazurwa, bacirwe urubanza imbere y’intebe
y’ubwami nini yera, nyuma bajugunywe mu nyanja yaka umuriro.
Abatizera,
ntibazahita bajugunywa mu ihaniro ry’iteka (inyanja yaka umuriro)
bakimara gupfa, ahubwo bazaba by’agateganyo imbere y’intebe y’urubanza
kandi bacirweho iteka.
Ariko kandi, n’ubwo abatizera badahita
bajugunywa ako kanya mu nyanja yaka umuriro, ikibategereje bakimara
gupfa, ntabwo ari ikintu gishimishije na busa. Nkuko umutunzi yatatse
cyane ati: Ndimo kubabazwa bikomeye n’uyu muriro (Luka 16:24).
Ni
cyo gituma, nyuma y’urupfu, umuntu azatura by’agateganyo mu ijuru
cyangwa mu ihaniro ry’iteka. Nyuma y’ubwo buturo bw’agateganyo, igihe
cy’umuzuko wa nyuma nikigera, ibidutegereje ntibizahinduka.
Ahantu
nyaho tuzaba tugidutegereje iherezo ryacu ubwa nyuma ni ho hazahinduka.
Abizera bazakingurirwa imiryango y’ijuru n’isi bishya (Ibyahishuwe
21:1).
Abatizera bajugunywe mu nyanja yaka umuriro (Ibyahishuwe
20:11-15). Ubwo ni bwo buturo bw’abantu bose bwa nyuma, kandi butazagira
iherezo bushingiye burundu k’uburyo abantu bazaba barakiriye Yesu
Kristo wenyine nk’Umucunguzi cyangwa baranze kumwakira (Matayo 25:46;
Yohana 3:36).