
Mu itangiriro 12: 1, Imana yahaye Aburamu itegeko rirerire. Mu
magambo menshi yaravuze iti: «Hambira usage buri muntu wese uzi na buri
kintu cyose cyari cyikunyuze ujye mu gihugu nzakwereka.”
Iyo
Aburamu aza gucira bugufi ubwoba ntagende, izindi nkuru zose ntizajyaga
gusohora. Ntiyajyaga kumva Imana nk’ingabo ye, nk’ingororano ye, kandi
nta n’ubwo yajyaga kubona ingororano ye ihebuje kandi ikomeye.
Muri
ubwo buryo, iyo Yosuwa atanesha ubwoba bwe ngo yumvire itegeko
ry’Imana ngo ayobore abantu bayo mu gihugu cy’isezerano, ari we cyangwa
bo ntibajyaga kunezerwa ibyo Imana yari yabateguriye.
Hari
imbaraga mu ijambo ry’Imana zikomeza zikatubuza guhora dupfukamira
ubwoba ariko kwifuza kwa satani. Dushobora gukora ibyo Imana ishaka ko
dukora n’iyo twabikorana ubwoba.
Dukeneye guhora tuvuga tuti:«Mana mpa imbaraga. Ibi ni byo wambwiye gukora, kuko ari ubushake bwawe wampishuriye.
Ndamaramaje ko ubuzima bwanjye butazayoborwa n’ubwoba ahubwo buzayoborwa n’ijambo ryawe.
Ntabwo buri gihe Imana itubohora “kuva” mu bintu; kenshi “ibitunyuzamo.”
Umwigisha:JoyceMayer.