
Ibyakozwe n’Intumwa 2:42 hakunzwe gufatwa nk’inyandiko ndangamikorere
y’Itorero: bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira
ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga. Ukurikije iki cyanditswe,
impamvu/ibikorwa by’Itorero iryari ryo ryose bikwiye kuba: 1) kwigisha
Bibiliya, 2)kuba ahantu abizera basabanira, 3) gusangira igaburo ryera,
hamwe no 4) gusenga.
Itorero rigomba kwigisha Bibiliya kugira ngo
dukure mu Mwuka. Abefeso 4:14 havuga yuko: kugira ngo tudakomeza kuba
abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose
y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi
bwo kutuyobya.
Itorero kandi rigomba kuba ahantu ho gusabana, aho
abakristo bafashanya kandi bakubahana (Abaroma 12:10), bagahugurana
(Abaroma 15:14), bakagirana impuhwe n’ibambe (Abefeso 4:32),
bakihanganisha abananiwe n’abababaye (1 Abatesalonike 5:11), ariko ku
by’umwihariko, bakagaragarizanya urukundo (1 Yohana 3:11).
Itorero
rigomba kuba nanone ahantu abizera basangira ifunguro ry’Umwami, bibuka
ukuntu Yesu yadupfiriye, amena amaraso ye ku bwacu (1 Abakorinto
11:23-26).
Kumanyura imitsima (Ibyakozwe 2:42) birimo no
gusangirira amafunguro yacu asanzwe hamwe. Ubu ni uburyo bumwe itorero
rikomeza ubusabane mu bakristo. Inshingano za nyuma z’Itorero nkuko
twazisomye mu Ibyakozwe 2:42 ni ugusenga.
Itorero rigomba kuba
rishishikariza abarimo gusenga, ribigisha uko basenga. Abafilipi 4:6-7
haradusaba ngo ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose
bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima. Nuko amahoro
y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu
n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.
Indi nshingano y’Itorero twavuga
ni ugukwirakwiza ubutumwa bwiza bwo gucungurwa muri Yesu Kristo (Matayo
28:18-20; Ibyakozwe 1:18). Itorero risabwa kutiganda mu kuvuga ubutumwa
bwiza, haba mu nyigisho no mu bikorwa. Itorero rigomba kuba umunara
umurikira abarituriye, uyobora bose kugana Umwami n’Umukiza Yesu Kristo.
Nuko rero, Itorero rigomba gushyira imbere ubutumwa bwiza no gutoza
abarigize kuvuga ubwo butumwa (1 Petero 3:15).
Izindi nshingano
z’Itorero tuzisanga muri Yakobo 1:27: idini ritunganye kandi ritanduye
imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu
mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi. Itorero rigomba kuba
rifasha abatishoboye bose. Uretse kuvuga ubutumwa, harimo no kubafasha
mu byo babura mu buzima bwa buri munsi (ibiryo, imyenda, icumbi) nkuko
bikwiye. Itorero kandi rigomba gutoza abizera bose kwirinda icyaha,
kandi no kuzibukira ibizenga bakura mu isi. Ibi bikorwa binyuze mu
kwigisha no gusabana twuzuzanya, duhugurana.
Muri make rero,
itorero rifite izihe nshingano? Pawulo yahaye abakristo b’i Korinto
urugero rwiza cyanye: itorero ni ibiganza, umunwa n’ibirenge by’Imana
muri iyi si umubiri wa Kristo (1 Abakorinto 12:12-27). Tugomba guhora
dukora icyo Yesu yari kuba akora akiri hano ku isi. Itorero rigomba
kwerekana gusa na Kristo, rikanamukurikiza.