
Buri muntu wese yagize umuhuguza, uwamugomeye cyangwa uwamukoreye
icyaha. Ni gute umukristo akwiye kwitwara iyo bigenze bityo? Bibiliya
ivuga ko agomba kubabarira.
Abefeso 4:32 haravuga ngo: Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.
Abakolosi
3:13 Mwihanganirana kandi mubabarirana ibyaha, uko umuntu agize icyo
apfa n’undi. Nk’uko Umwami wacu yabababariye, abe ari ko namwe
mubabarirana.
Ingenzi
muri ibi byanditswe byombi ni ukubabarira abandi nkuko Imana
yatubabariye. Kuki rero tugomba kubabarira? Kuko Imana natwe
yatubabariye.
Ubundi byari koroha iyo twari kuba tugomba
kubabarira abatwikubita imbere bicuza, batwingingira kubabarira. Ariko
Bibiliya itubwira ko tugomba kubabarira buri wese udukoreye icyaha,
yazidusaba cyangwa atazidusaba.
Kwanga kubabarira byimazeyo
byerekana umujinya n’inzigo, byombi bitajyana n’imbuto za Gikristo. Ubwo
Yesu yaduhaga urugero rw’uko basenga, yavuze ko tugomba gusaba Imana
imbabazi z’ibyaha byacu, nkuko natwe tubabarira ababitugiriye (Matayo
6:12).
Muri Matayo 6:14-15, Yesu yagize ati: Kuko nimubabarira
abantu ibyaha byabo, na So wo mu ijuru azabababarira namwe, ariko
nimutababarira abantu, na So na we ntazabababarira ibyaha byanyu.
Kimwe
n’ibindi byanditswe bivuga ku kubabarira, Matayo 6:14-15 nicyo
cy’ingenzi mu kwerekana ko abanga kubabarira abandi nabo ubwabo baba
batarumvise neza uburyo Imana yababariye.
Igihe cyose tutubahirije
ubushake cyangwa itegeko ry’Imana, tuba tuyicumuriye. Igihe cyose
duhuguje undi, tuba tumukoreye icyaha, we ubwe ndetse n’Imana. Kandi iyo
dusobanukiwe uburyo Imana ibabarira burundu ibyaha byose, duhita twumva
rwose ko nta rwitwazo na rumwe rwo kutagirira abandi iyo neza natwe.
Twe
ubwacu, ibyaha twakoze, twacumuriye Imana ku buryo bw’iteka ryose. Niba
Imana yaratubabariye bingana bityo, ni gute se twakwanga kubabarira
abaducumuriye muri bikeya?
Muri Matayo 18:23-35, Yesu yaciye
umugani usobanura neza neza iyo ngingo. Imana idusezeranya ko igihe
cyose tuyegereye tuyisaba imbabazi, iziduhera ubuntu (1 Yohana 1:9).
Natwe rero kubabarira kwacu ntikugomba kugira imbibe cyangwa iherezo,
kimwe n’ubw’Imana (Luka 17:3-4).