1- AMAVU N’AMAVUKO YA PROMISE BIBLE CENTER (PBC)
Iyi Center yatekerejwe biturutse muri bamwe mu bagize urubuga rwa whatsapp rwa Jehovanis Christian Family runyuraho inyigisho za Bibiliya zitangwa n’abakozi b’Imana batandukanye kandi babifitiye ubumenyi guhera mu mwaka wa 2014.
Ni igitekerezo cyamaze igihe kitari gito gisengerwa.
Bimaze kuganirwaho, PBC yatangiye guhera kuwa 05/11/2019;
Kuva Icyo gihe, abigishwa ba Bibiliya bagiye bakirwa muri PBC mu byiciro (promotions) bitandukanye. Promotion y’imfura za PBC yashoje amasomo muri PBC, hanakorwa umuhango wo kubashyikiriza impamyabumenyi kuwa 7/1/2023. N’abo mu zindi Promotions bakomerezaho mu buryo bugaragarira buri wese, inyota yo gusobanukirwa Ibyanditswe Byera irushaho kwiyongera.
Mu gihe tugezemo, ikoranabuhanga ryabaye uburyo budasubirwaho abatuye isi bakenera mu buzima bwa buri munsi. Ibyo byakwiyongeraho imibereho yo kwimuka kwa hato na hato kw’iki gihe, rikarushaho kuba igikoresho cy’umwihariko dukwiriye kubyaza umusaruro.
Uko ibihe biha ibindi, icyemezo cya Promise Blible Center (PBC) cyo gufasha benshi kwiga Bibiliya mu buryo bw’iya kure (E-Learning) batavuye aho bari, ntibinahungabanye imirimo yabo ya buri munsi, kirushaho gushikama kuko koko iyi gahunda yaje ikenewe.
ü PBC igendera ku myizerere shingiro igenga amatorero ya “évangélique”.
ü Yemera kandi itunzwe n’Ibyanditswe Byera aribyo IJAMBO RY’IMANA n’agakiza gaheshwa no kwizera n’imyifatire myiza y’itorero n’iy’umukristo wese ku giti cye.
ü Yemera Imana imwe rukumbi ishobora byose, iriho kandi ihoraho uhereye iteka ryose kugeze iteka ryose, Umuremyi w’ijuru n’isi.
ü Yemera kugwa k’umuntu waremwe atunganye yari umuziranenge, ariko waguye mu cyaha kubw’ubushake bwe.
ü Yemera Yesu Kristo nk’Umukiza w’ukuri w’ibyaha byacu akaba n’umuhuza w’abari mu isi n’Imana, kandi ko yabyawe n’umwari Mariya mu buryo bw’Umwuka Wera.
ü Yemera umubatizo wo mu mazi menshi utegetswe abamaze kwihana no kwakira Yesu kristo nk’Umukiza n’Umwami wabo.
ü Yemera umubatizo w’Umwuka Wera, ugaragazwa n’ikimenyetso cyo kuvuga mu ndimi nshya.
ü Yemera umubatizo w’Umwuka Wera, n’ubuyobozi bwose bw’imirimo y’itorero nk’uko buvugwa mu Isezerano Rishya. (Ef.4:11-12, 1Kor. 12:1-31).
ü Yemera ubwere bw’ Ubugingo (mu bitekerezo, mu magambo, no mu myifatiro) mu kumvira itegeko ry’Imana: “Mube abera”.
ü Yemera ifunguro ryera rikurikije urugero Kristo yahaye abigishwa be: Umugisha nk’urwibutso rw’umubiri we, n’igikombe nk’urwibutso rw’amaraso ye y’isezerano rishya ku bizera bose kugeza ku kugaruka k’Umwami wacu.
ü Yemera kugaruka kwa Yesu Kristo mbere y’ubwami bw’Imyaka igihumbi (aje kujyana umugeni we). Ni ibyiringiro by’umugisha imbere y’uwizera wese.
ü Yemera no kugaruka kwa Yesu aje gucira abazima n’abapfuye imanza. Yemera n’igihano cy’iteka cy’abatanditswe mu gitabo cy’ubugingo.
ü Yemera ko umugabo agira umugore umwe, n’umugore umwe akagira umugabo umwe.
ü Ntabwo yemera ibisindisha, nk’uko tubisoma mu Ijambo ry’Imana. (Itang.9:21; Yes. 28:7; Hos. 4:11; Yes. 5:11-12, 22-23; Imig.20:1; Ef. 5:18).
ü Ntiyemera ugukabya uko ari ko kose kutajyanye n’Ibyanditswe Byera.
ü Ivuga ubutumwa bwiza uko buri, ubushobozi bwabwo bw’iteka n’ibyiringiro byuzuye nk’uko ibyanditswe biri.
2- UMUMARO WO KWIGIRA KU MBUGA NKORANYAMBAGA
ü Bituma inyigisho zigera ku bantu benshi mu gihe gito.
ü Ni uburyo buhendutse kurusha ubundi bwose bukoreshwa mu kwiga.
ü Kwiga ntibibangamira indi mirimo abigishwa basanzwe bakora.
ü Ntibisaba ko umwigishwa akora urugendo ajya gushaka icyigwa.
ü Umwigishwa niwe wiha gahunda y’uko azajya akurikira amasomo bitewe n’inshingano asanganywe mu buzima bwe bwa buri munsi.
ü Bituma abakoresha ikoranabuhanga baribyaza umusaruro wo mu buryo bw’umwuka.
ü Byorohera abigisha guha abantu benshi service mu gihe gito.
3- ABO PBC IZAGIRIRA AKAMARO
ü Abakristo muri rusange, kuko bibafasha gukura mu mwuka.
ü Amatorero ya Gikristo. PBC ntabwo ari idini runaka ahubwo izafasha abakristo bose muri rusange bafite ubushake, bityo amatorero yabo agatunga abakristo basobanukiwe ibijyanye na Bibiliya.
ü Abanyempano zinyuranye bazunguka mu buryo bwo gukoresha neza impano bahawe kugira ngo zungure Itorero muri rusange.
ü Abigisha nabo bazaguka mu mpano yabo yo kwigisha mu gukora ubushakashatsi bategura inyigisho.
4- IMITERERE YA PBC
- Ubuyobozi bw’ikigo bugizwe na Komite y’abantu Icyenda :
ü Umuyobozi w’ikigo,
ü Academic Advisor
ü Umuyobozi Ushinzwe abigishwa,
ü Umwanditsi
ü Umubitsi
ü Abarimu babiri bashinzwe ikoranabuhanga
ü N’abarimu babiri bashinzwe amasomo
Umwigishwa wemerewe kwiga akurikira program akurikira mu gihe kitarengeje imyaka ibiri (gishobora kujya munsi y’iyo myaka bitewe na gahunda y’umwigishwa), akiga Bibiliya n’ibitabo biyigize mu ncamake n’ubundi bumenyi buyishamikiyeho. Ahabwa amasomo agera kuri 34 nk’uko abumbiye muri ibi byiciro:
ü Amasomo ku isezerano rya Kera,
ü Amasomo ku isezerano rishya,
ü Amasomo ku myemerere (doctrines),
ü Amasomo y’imyifatire (pratique),
ü Amateka
ü Indimi Bibiliya yanditswemo.
Þ PBC yakira Umukristo wese ukijijwe kandi ufite ubuhamya bwiza.
Þ Kugeza ubu abigisha bakora mu buryo bw’ubwitange.
Þ Kugeza ubu, abigishwa nta kiguzi na kimwe basabwa keretse kwiga gusa; icyakora, nk’uburyo bwa engagement (kwiyemeza), ubusabe bwo kuba umwe mu banyeshuri ba PBC buherekezwa n’amafaranga make cyane yitwa ayo kwiyandikisha. Kuri ibyo, impinduka zishobora kubaho mu gihe byazaba ngombwa zikumvikanwaho n’abagize PBC.
Þ Umwigishwa uzaba arangije inyigisho neza, kandi akaba yaratsinze buri somo riri kuri program azahabwa Certificate.
Þ Hano, urangije amasomo asabwa gutanga uruhare rwe kugirango ashyigikire umuhango wo kurangiza kumugaragaro (Graduation fees).
Þ Abifuza gukurikira amasomo bakirwa nyuma yo kugenzura ubusabe bwabo bikorera ubwabo mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Þ Kwandikwa kuri iyi platform no kubasha kuyikoresha bisaba kuba ufite email.
5- UMUTUNGO
Umutungo wa PBC ni Abantu. Kugeza ubu PBC ifite Abayobozi n’abigisha ndetse n’abagenerwabikorwa bitangira gukora imirimo yose y’ikigo, dore ko nta gikorwa cy’umumaro cyabaho hatabayeho kwishakamo ubushobozi. Mu gihe hakenerwa ubundi bushobozi, nabyo bizigwaho bigenerwe uburyo bw’imikoreshereze.
info@probiblecenter.org