1- AMAVU NβAMAVUKO YA PROMISE BIBLE CENTER (PBC)
Iyi Center yatekerejwe biturutse muri bamwe mu bagize urubuga rwa whatsapp rwa Jehovanis Christian Family runyuraho inyigisho za Bibiliya zitangwa nβabakozi bβImana batandukanye kandi babifitiye ubumenyi guhera mu mwaka wa 2014.
Ni igitekerezo cyamaze igihe kitari gito gisengerwa.
Mu gihe tugezemo, ikoranabuhanga ryabaye uburyo budasubirwaho abatuye isi bakenera mu buzima bwa buri munsi. Ibyo byakwiyongeraho imibereho yo kwimuka kwa hato na hato kwβiki gihe, rikarushaho kuba igikoresho cyβumwihariko dukwiriye kubyaza umusaruro.
Uko ibihe biha ibindi, icyemezo cya Promise Blible Center (PBC) cyo gufasha benshi kwiga Bibiliya mu buryo bwβiya kure (E-Learning) batavuye aho bari, ntibinahungabanye imirimo yabo ya buri munsi, kirushaho gushikama kuko koko iyi gahunda yaje ikenewe.
ΓΌPBC igendera ku myizerere shingiro igenga amatorero ya βΓ©vangΓ©liqueβ.
ΓΌYemera kandi itunzwe nβIbyanditswe Byera aribyo IJAMBO RYβIMANA nβagakiza gaheshwa no kwizera nβimyifatire myiza yβitorero nβiyβumukristo wese ku giti cye.
ΓΌYemera Imana imwe rukumbi ishobora byose, iriho kandi ihoraho uhereye iteka ryose kugeze iteka ryose, Umuremyi wβijuru nβisi.
ΓΌYemera kugwa kβumuntu waremwe atunganye yari umuziranenge, ariko waguye mu cyaha kubwβubushake bwe.
ΓΌYemera Yesu Kristo nkβUmukiza wβukuri wβibyaha byacu akaba nβumuhuza wβabari mu isi nβImana, kandi ko yabyawe nβumwari Mariya mu buryo bwβUmwuka Wera.
ΓΌYemera umubatizo wo mu mazi menshi utegetswe abamaze kwihana no kwakira Yesu kristo nkβUmukiza nβUmwami wabo.
ΓΌYemera umubatizo wβUmwuka Wera, ugaragazwa nβikimenyetso cyo kuvuga mu ndimi nshya.
ΓΌYemera umubatizo wβUmwuka Wera, nβubuyobozi bwose bwβimirimo yβitorero nkβuko buvugwa mu Isezerano Rishya. (Ef.4:11-12, 1Kor. 12:1-31).
ΓΌYemera ubwere bwβ Ubugingo (mu bitekerezo, mu magambo, no mu myifatiro) mu kumvira itegeko ryβImana: βMube aberaβ.
ΓΌYemera ifunguro ryera rikurikije urugero Kristo yahaye abigishwa be: Umugisha nkβurwibutso rwβumubiri we, nβigikombe nkβurwibutso rwβamaraso ye yβisezerano rishya ku bizera bose kugeza ku kugaruka kβUmwami wacu.
ΓΌYemera kugaruka kwa Yesu Kristo mbere yβubwami bwβImyaka igihumbi (aje kujyana umugeni we). Ni ibyiringiro byβumugisha imbere yβuwizera wese.
ΓΌYemera no kugaruka kwa Yesu aje gucira abazima nβabapfuye imanza. Yemera nβigihano cyβiteka cyβabatanditswe mu gitabo cyβubugingo.
ΓΌYemera ko umugabo agira umugore umwe, nβumugore umwe akagira umugabo umwe.
ΓΌNtabwo yemera ibisindisha, nkβuko tubisoma mu Ijambo ryβImana. (Itang.9:21; Yes. 28:7; Hos. 4:11; Yes. 5:11-12, 22-23; Imig.20:1; Ef. 5:18).
ΓΌNtiyemera ugukabya uko ari ko kose kutajyanye nβIbyanditswe Byera.
ΓΌIvuga ubutumwa bwiza uko buri, ubushobozi bwabwo bwβiteka nβibyiringiro byuzuye nkβuko ibyanditswe biri.
2- UMUMARO WO KWIGIRA KU MBUGA NKORANYAMBAGA
ΓΌBituma inyigisho zigera ku bantu benshi mu gihe gito.
ΓΌNi uburyo buhendutse kurusha ubundi bwose bukoreshwa mu kwiga.
ΓΌKwiga ntibibangamira indi mirimo abigishwa basanzwe bakora.
ΓΌNtibisaba ko umwigishwa akora urugendo ajya gushaka icyigwa.
ΓΌUmwigishwa niwe wiha gahunda yβuko azajya akurikira amasomo bitewe nβinshingano asanganywe mu buzima bwe bwa buri munsi.
ΓΌBituma abakoresha ikoranabuhanga baribyaza umusaruro wo mu buryo bwβumwuka.
ΓΌByorohera abigisha guha abantu benshi service mu gihe gito.
3- ABO PBC IZAGIRIRA AKAMARO
ΓΌAbakristo muri rusange, kuko bibafasha gukura mu mwuka.
ΓΌAmatorero ya Gikristo. PBC ntabwo ari idini runaka ahubwo izafasha abakristo bose muri rusange bafite ubushake, bityo amatorero yabo agatunga abakristo basobanukiwe ibijyanye na Bibiliya.
ΓΌAbanyempano zinyuranye bazunguka mu buryo bwo gukoresha neza impano bahawe kugira ngo zungure Itorero muri rusange.
ΓΌAbigisha nabo bazaguka mu mpano yabo yo kwigisha mu gukora ubushakashatsi bategura inyigisho.
4- IMITERERE YA PBC
- Ubuyobozi bwβikigo bugizwe na Komite yβabantu Icyenda :
ΓΌUmuyoboziwβikigo,
ΓΌAcademic Advisor
ΓΌUmuyobozi Ushinzwe abigishwa,
ΓΌUmwanditsi
ΓΌUmubitsi
ΓΌAbarimubabiri bashinzwe ikoranabuhanga
ΓΌNβabarimu babiri bashinzwe amasomo
Umwigishwa wemerewe kwiga akurikira program akurikira mu gihe kitarengeje imyaka ibiri (gishobora kujya munsi yβiyo myaka bitewe na gahunda yβumwigishwa), akiga Bibiliya nβibitabo biyigize mu ncamake nβubundi bumenyi buyishamikiyeho. Ahabwa amasomo agera kuri 34 nkβuko abumbiye muri ibi byiciro:
ΓΌAmasomo ku isezerano rya Kera,
ΓΌAmasomo ku isezerano rishya,
ΓΌAmasomo ku myemerere (doctrines),
ΓΌAmasomo yβimyifatire (pratique),
ΓΌAmateka
ΓΌIndimi Bibiliya yanditswemo.
ΓPBC yakira Umukristo wese ukijijwe kandi ufite ubuhamya bwiza.
ΓKugeza ubu abigisha bakora mu buryo bwβubwitange.
ΓKugeza ubu, abigishwa nta kiguzi na kimwe basabwa keretse kwiga gusa; icyakora, nkβuburyo bwa engagement (kwiyemeza), ubusabe bwo kuba umwe mu banyeshuri ba PBC buherekezwa nβamafaranga make cyane yitwa ayo kwiyandikisha. Kuri ibyo, impinduka zishobora kubaho mu gihe byazaba ngombwa zikumvikanwaho nβabagize PBC.
ΓUmwigishwa uzaba arangije inyigisho neza, kandi akaba yaratsinze buri somo riri kuri program azahabwa Certificate.
ΓHano, urangije amasomo asabwa gutanga uruhare rwe kugirango ashyigikire umuhango wo kurangiza kumugaragaro (Graduation fees).
ΓAbifuza gukurikira amasomo bakirwa nyuma yo kugenzura ubusabe bwabo bikorera ubwabo mu buryo bwβikoranabuhanga.
ΓKwandikwa kuri iyi platform no kubasha kuyikoresha bisaba kuba ufite email.
5- UMUTUNGO
Umutungo wa PBC ni Abantu. Kugeza ubu PBC ifite Abayobozi nβabigisha ndetse nβabagenerwabikorwa bitangira gukora imirimo yose yβikigo, dore ko nta gikorwa cyβumumaro cyabaho hatabayeho kwishakamo ubushobozi. Mu gihe hakenerwa ubundi bushobozi, nabyo bizigwaho bigenerwe uburyo bwβimikoreshereze.
info@probiblecenter.org
Leave a Comment