Bamwe bitiranya inshingano
z'abavugabutumwa n'abashumba ari naho usanga hava kudahuza no kugongana
kwa bamwe na bamwe nyamara ariko inshingano nyamukuru z'abashumba harimo
kubatiza no guherekeza umuntu yarangije urugendo rwa hano mu isi,naho
abavugabutumwa bo bashinzwe kwamamaza ubutumwa bwiza.

Nk’uko bisanzwe mu buzima bwa muntu, umuntu
aravuka ,akabaho,agasoza urugendo rwe(agapfa), Umushumba wa ADEPR
Akarere ka nyarugenge Rev. MASUMBUKO Josue atangaza ko Imana izana
umushumba mu nshingano nayo itapfuye kumuzana ko ahubwo iba
yaramuteguriye akazi akivuka.
Rv.
MASUMBUKO agira ati:”Imana ntiyarema umunyabwenge yo itabugira niyo
mmpamvu mu kurema umushumba iba yarabanje kubipanga ndetse ikamupangira
n’akazi azakora akimara kwinjira mu murimo,zimwe mu nshingano rero
umushumba yahamagariwe zirimo kubatiza,gushyingira no guherekeza umuntu
arangije urugendo rwe rwa hano mu isi”.
Rev.
MASUMBUKO avuga kandi ko abantu bakwiriye kujya birinda kuvanga
iby’Imana kuko niba Imana igira gahunda n’abayikorera bakwiriye kubaho
bagira gahunda, aho kugira ngo abakozi cyangwa abashumba bajye
bagonganira mu murimo n’ubwo hari imirimo imwe n’imwe bashobora
guhuriraho nko gusengera abantu, ivugabutumwa n’indi,……..

Umushumba wa ADEPR Akarere ka nyarugenge Rev. MASUMBUKO Josue
Kugeza
ubu mu Rwanda abemera Imana n’ubwo badahuza imyemerere ariko hari bimwe
bahuriraho nko kubatizwa,gushyingirwa no guherekezwa umuntuapfuye, ibi
akaba ari nabyo benshi bakunze kwifashishamo cyangwa
guhamagara abashumba n’abandi bakozi b’Imana ngo babibafashemo
nk’ikimenyetso cy’uko ari bo babisigiwe cyangwa babiherewe ububasha.
Muri make inshingano z’umushumba ni izi nk’uko tubikesha Rev. Past. Masumbuko Josue:
- Gusengera abana
- Kubatiza
- Gushyingira
- Gusengera abakiristo bihana
- Gusengera abakozi bashya bashyirwa mu mirimo y’ivugabutumwa
- Guherekeza umuntu wapfuye
Naho
abavugabutumwa bo bahamagariwe kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga
yose, bigisha ndetse bahamagarira abantu kureka ibyaha no kuva mu ngeso
mbi.
Ibi Rev.Masumbuko Josue akaba
abitangaza nyuma y’uko usanga abantu basigaye barahinduye ivugabutumwa
Bisiness aho usanga yaba umushumba yaba umuvugabutumwa buri wese iyo
yiyambajwe n’umukristo nko agire zimwe mu nshingano amufasha usanga
bisaba ko umuntu abanza kwishyurwa mu gihe nyamara umuntu wese
wahamagariwe gukorera Imana yagombye kumenya, gutungana no kubaha
inshingano ze atavanga cyangwa agire aho agongana na mugenzi we.