Bamwe bitiranya inshingano z'abavugabutumwa n'abashumba ari naho usanga hava kudahuza no kugongana kwa bamwe na bamwe nyamara ariko inshingano nyamukuru z'abashumba harimo kubatiza no guherekeza umuntu yarangije urugendo rwa hano mu isi,naho abavugabutumwa bo bashinzwe kwamamaza ubutumwa bwiza.
Nkβuko bisanzwe mu buzima bwa muntu, umuntu aravuka ,akabaho,agasoza urugendo rwe(agapfa), Umushumba wa ADEPR Akarere ka nyarugenge Rev. MASUMBUKO Josue atangaza ko Imana izana umushumba mu nshingano nayo itapfuye kumuzana ko ahubwo iba yaramuteguriye akazi akivuka.
Rv. MASUMBUKO agira ati:βImana ntiyarema umunyabwenge yo itabugira niyo mmpamvu mu kurema umushumba iba yarabanje kubipanga ndetse ikamupangira nβakazi azakora akimara kwinjira mu murimo,zimwe mu nshingano rero umushumba yahamagariwe zirimo kubatiza,gushyingira no guherekeza umuntu arangije urugendo rwe rwa hano mu isiβ.
Rev. MASUMBUKO avuga kandi ko abantu bakwiriye kujya birinda kuvanga ibyβImana kuko niba Imana igira gahunda nβabayikorera bakwiriye kubaho bagira gahunda, aho kugira ngo abakozi cyangwa abashumba bajye bagonganira mu murimo nβubwo hari imirimo imwe nβimwe bashobora guhuriraho nko gusengera abantu, ivugabutumwa nβindi,β¦β¦..

Umushumba wa ADEPR Akarere ka nyarugenge Rev. MASUMBUKO Josue
Kugeza ubu mu Rwanda abemera Imana nβubwo badahuza imyemerere ariko hari bimwe bahuriraho nko kubatizwa,gushyingirwa no guherekezwa umuntuapfuye, ibi akaba ari nabyo benshi bakunze kwifashishamo cyangwa guhamagara abashumba nβabandi bakozi bβImana ngo babibafashemo nkβikimenyetso cyβuko ari bo babisigiwe cyangwa babiherewe ububasha.
Muri make inshingano zβumushumba ni izi nkβuko tubikesha Rev. Past. Masumbuko Josue:
- Gusengera abana
- Kubatiza
- Gushyingira
- Gusengera abakiristo bihana
- Gusengera abakozi bashya bashyirwa mu mirimo yβivugabutumwa
- Guherekeza umuntu wapfuye
Naho abavugabutumwa bo bahamagariwe kwamamaza ubutumwa bwiza mu mahanga yose, bigisha ndetse bahamagarira abantu kureka ibyaha no kuva mu ngeso mbi.
Ibi Rev.Masumbuko Josue akaba abitangaza nyuma yβuko usanga abantu basigaye barahinduye ivugabutumwa Bisiness aho usanga yaba umushumba yaba umuvugabutumwa buri wese iyo yiyambajwe nβumukristo nko agire zimwe mu nshingano amufasha usanga bisaba ko umuntu abanza kwishyurwa mu gihe nyamara umuntu wese wahamagariwe gukorera Imana yagombye kumenya, gutungana no kubaha inshingano ze atavanga cyangwa agire aho agongana na mugenzi we.
Leave a Comment