Ahanini kwiyahura bituruka ku bitekerezo byo kwiburira icyizere, gutakaza ibyiringiro kuburyo umuntu uri mu bihe nkβibi ariho aba ashobora gufata icyemezo kigayitse cyo gushyira iherezo ku buzima bwe.
Ushobora gucyeka ko uri mu rwobo rurerure cyane gusumba izindi nzobo, ikindi nta cyizere ufite yuko ibintu bizagenda neza. Nta muntu nβumwe ukwitayeho cyangwa witaye kumenya aho uturuka. Ubuzima ntacyo bumazeβ¦cyangwa si byo?
Nushaka akanya gato ko kureka Imana ikaba Imana koko mu buzima bwawe nonaha, Izakwereka ukuntu ishobora byose mu byβukuri, kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere (Luka 1:37).
Hari ubwo inkovu zβibikomere bya kera, zaba zarakugizeho ingaruka zituma wumva umutima wawe ugutera kuyitera umugongo no kuyivaho.
Ibi bidutera kumva twifitiye impuhwe, umujinya, ubusharire, ibitekerezo byo kwihorera, cyangwa ubwoba bwβuburwayi bwaduteje ibibazo muri bumwe mu busabane bukomeye bwacu.
Kuki utagomba kwiyahura? Nshuti, ntiwite ku bitagenda neza mu buzima bwawe, hari Imana yβurukundo igutegereje, kugira ngo uyireke ikuyobore mu rwobo urimo rwo gutakaza ibyiringiro no hanze yarwo mu mucyo utangaje. Ni Yo byiringiro byawe byizewe. Izina Ryayo ni Yesu.
Uwo Yesu, Umwana wβImana utagira icyaha, yigize umuntu nkawe igihe wamwihakanaga ndetse ukamutesha nβagaciro ke. Umuhanuzi Yesaya yaramwanditseho muri Yesaya 53:2-6, amugaragaza nkβumuntu wasuzugurwaga ndetse akangwβ nβabantu bose. Ubuzima Bwe bwari bwuzuye intimba nimibabaro. Nyamara ntabwo yikoreye intimba ze, ahubwo intimba zacu ni zo yishyizeho. Ibicumuro byacu byose ni byo yacumitiwe, yakomerekerejwe, ni nabyo yashenjaguriwe. Imibabaro Ye ni yo yatumye ubugingo bwacu bushobora gucungurwa kandi bukagirwa ikintu kimwe.
Nshuti, Yesu Kristo yababarijwe ibyo byose, kugira ngo ushobore kubabarirwa ibyaha byawe byose. Utitaye ku muzigo wβibicumuro wikoreye, menya ko Azakubabarira ni wicisha bugufi ukakira Yesu Kristo nkβUmucunguzi wawe. β¦Kandi unyambaze ku munsi wβamakuba nβibyago; Nzagukiza (Zaburi 50:15). Nta kintu kibi kiruta ibindi wigeze gukora, Yesu adashobora kubabarira. Bamwe mu bakozi Be yatoranije kurusha abandi, bakoze ibyaha ndengakamere, nkβumwicanyi (Mose), umwicanyi nβumusambanyi (Umwami Dawidi), guhohotera Abakristo ku mubiri no mu bwonko (Intumwa Pawulo). Nyamara barababariwe ndetse bahabwa nβubugingo bushya bwuzuye mu Mwami. Ni cyo gituma, umuntu wese iyo ari muri Kristo aba abaye icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize, hakaza ibishya! (2 Abakorinto 5:17).
Kuki utagomba kwiyahura?
Nshuti, Imana yiteguye gusana ibyononekaye, cyane cyane, ubuzima ufite ubu, ubuzima ushaka gushyiraho iherezo wiyahuye. Muri Yesaya 61:1-3, umuhanuzi yanditse ibi: Kuko Uwiteka yansize amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza. Yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe no kuzivana mu mwijima, kumenyesha abantu umwaka wβimbabazi zβUwiteka guhoza abarira bose, no guhoza abafite intimba bose kubaha ikamba ryβubwiza mu cyimbo cyβivu, amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cyβubwirabure, nβumwambaro wβibyishimo mu cyimbo cyβumutima wihebye.
Ngwino usange Yesu, kandi umureke agusubize umunezero nβagaciro byawe, kubera ko wizera ko Agiye gutangira igikorwa gishya mu buzima bwawe. Yagusezeranije kugusubiza umunezero wawe, wari waratakaje no ku guha umutima mushya wo kugukomeza. Umutima wawe washenjaguritse arawukeneye cyane: Ibitambo Imana ishima ni imitima imenetse; imitima imenetse ishenjaguritse, Mana, ntuzayisuzugura (Zaburi 51:12, 15-17).
Mbese wemera ko Uwiteka akubera Umucunguzi nβUmushumba? Azayobora ibitekerezo nβintambwe zawe kera umunsi umwe biciye mu Ijambo Ryayo, Bibiliya.
Imana yaravuze iti: Nzakwigisha nkwereke inzira unyura; Nzakugira inama, kandi ijisho ryanjye rizaguhoraho (Zaburi 32:8). Mu bihe byawe hazabaho gukomera nβagakiza gasaze nβubwenge no kujijuka; kubaha Uwiteka ni rwo rufunguzo rwβubutunzi (Yesaya 33:6). Muri Kristo, uzakomeza kurwana intambara nyinshi, ariko icyo gihe uzaba ufite ibyiringiro. Ni inshuti ikuba hafi ikurutira umuvandimwe (Imigani 18:24). Ubuntu bwβUmwami wacu Yesu bubane na mwe ku isaha yanyu yo gufata icyemezo.
Niba wifuza kwizera Yesu Kristo nkβUmucunguzi wawe, subiramo aya magambo mu mutima wawe ubwira Imana: Mana, ndagukeneye mu buzima bwanjye. Ndakwinginze umbabarire ibyo nakoze byose. Nizeye Yesu Kristo kandi ndemera ko Ari Umucunguzi. Wanjye. Mbabarira unyeze, unkize, kandi unsubize umunezero mu buzima bwanjye. Urakoze kβubwβurukundo umfitiye no kβubwβurupfu rwa Yesu mu cyimbo cyanje.
Leave a Comment