
Ahanini kwiyahura bituruka ku bitekerezo byo kwiburira icyizere,
gutakaza ibyiringiro kuburyo umuntu uri mu bihe nk’ibi ariho aba
ashobora gufata icyemezo kigayitse cyo gushyira iherezo ku buzima bwe.
Ushobora
gucyeka ko uri mu rwobo rurerure cyane gusumba izindi nzobo, ikindi nta
cyizere ufite yuko ibintu bizagenda neza. Nta muntu n’umwe ukwitayeho
cyangwa witaye kumenya aho uturuka. Ubuzima ntacyo bumaze…cyangwa si
byo?
Nushaka akanya gato ko kureka Imana ikaba Imana koko mu
buzima bwawe nonaha, Izakwereka ukuntu ishobora byose mu by’ukuri, kuko
ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere (Luka 1:37).
Hari
ubwo inkovu z’ibikomere bya kera, zaba zarakugizeho ingaruka zituma
wumva umutima wawe ugutera kuyitera umugongo no kuyivaho.
Ibi
bidutera kumva twifitiye impuhwe, umujinya, ubusharire, ibitekerezo byo
kwihorera, cyangwa ubwoba bw’uburwayi bwaduteje ibibazo muri bumwe mu
busabane bukomeye bwacu.
Kuki utagomba kwiyahura? Nshuti, ntiwite
ku bitagenda neza mu buzima bwawe, hari Imana y’urukundo igutegereje,
kugira ngo uyireke ikuyobore mu rwobo urimo rwo gutakaza ibyiringiro no
hanze yarwo mu mucyo utangaje. Ni Yo byiringiro byawe byizewe. Izina
Ryayo ni Yesu.
Uwo Yesu, Umwana w’Imana utagira icyaha, yigize
umuntu nkawe igihe wamwihakanaga ndetse ukamutesha n’agaciro ke.
Umuhanuzi Yesaya yaramwanditseho muri Yesaya 53:2-6, amugaragaza
nk’umuntu wasuzugurwaga ndetse akangw’ n’abantu bose. Ubuzima Bwe bwari
bwuzuye intimba nimibabaro. Nyamara ntabwo yikoreye intimba ze, ahubwo
intimba zacu ni zo yishyizeho. Ibicumuro byacu byose ni byo yacumitiwe,
yakomerekerejwe, ni nabyo yashenjaguriwe. Imibabaro Ye ni yo yatumye
ubugingo bwacu bushobora gucungurwa kandi bukagirwa ikintu kimwe.
Nshuti,
Yesu Kristo yababarijwe ibyo byose, kugira ngo ushobore kubabarirwa
ibyaha byawe byose. Utitaye ku muzigo w’ibicumuro wikoreye, menya ko
Azakubabarira ni wicisha bugufi ukakira Yesu Kristo nk’Umucunguzi wawe.
…Kandi unyambaze ku munsi w’amakuba n’ibyago; Nzagukiza (Zaburi 50:15).
Nta kintu kibi kiruta ibindi wigeze gukora, Yesu adashobora kubabarira.
Bamwe mu bakozi Be yatoranije kurusha abandi, bakoze ibyaha
ndengakamere, nk’umwicanyi (Mose), umwicanyi n’umusambanyi (Umwami
Dawidi), guhohotera Abakristo ku mubiri no mu bwonko (Intumwa Pawulo).
Nyamara barababariwe ndetse bahabwa n’ubugingo bushya bwuzuye mu Mwami.
Ni cyo gituma, umuntu wese iyo ari muri Kristo aba abaye icyaremwe
gishya, ibya kera biba bishize, hakaza ibishya! (2 Abakorinto 5:17).
Kuki utagomba kwiyahura?
Nshuti,
Imana yiteguye gusana ibyononekaye, cyane cyane, ubuzima ufite ubu,
ubuzima ushaka gushyiraho iherezo wiyahuye. Muri Yesaya 61:1-3,
umuhanuzi yanditse ibi: Kuko Uwiteka yansize amavuta ngo mbwirize
abagwaneza ubutumwa bwiza. Yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no
kumenyesha imbohe ko zibohowe no kuzivana mu mwijima, kumenyesha abantu
umwaka w’imbabazi z’Uwiteka guhoza abarira bose, no guhoza abafite
intimba bose kubaha ikamba ry’ubwiza mu cyimbo cy’ivu, amavuta yo
kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo
cy’umutima wihebye.
Ngwino usange Yesu, kandi umureke agusubize
umunezero n’agaciro byawe, kubera ko wizera ko Agiye gutangira igikorwa
gishya mu buzima bwawe. Yagusezeranije kugusubiza umunezero wawe, wari
waratakaje no ku guha umutima mushya wo kugukomeza. Umutima wawe
washenjaguritse arawukeneye cyane: Ibitambo Imana ishima ni imitima
imenetse; imitima imenetse ishenjaguritse, Mana, ntuzayisuzugura (Zaburi
51:12, 15-17).
Mbese wemera ko Uwiteka akubera Umucunguzi
n’Umushumba? Azayobora ibitekerezo n’intambwe zawe kera umunsi umwe
biciye mu Ijambo Ryayo, Bibiliya.
Imana yaravuze iti: Nzakwigisha
nkwereke inzira unyura; Nzakugira inama, kandi ijisho ryanjye
rizaguhoraho (Zaburi 32:8). Mu bihe byawe hazabaho gukomera n’agakiza
gasaze n’ubwenge no kujijuka; kubaha Uwiteka ni rwo rufunguzo
rw’ubutunzi (Yesaya 33:6). Muri Kristo, uzakomeza kurwana intambara
nyinshi, ariko icyo gihe uzaba ufite ibyiringiro. Ni inshuti ikuba hafi
ikurutira umuvandimwe (Imigani 18:24). Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu bubane
na mwe ku isaha yanyu yo gufata icyemezo.
Niba wifuza kwizera
Yesu Kristo nk’Umucunguzi wawe, subiramo aya magambo mu mutima wawe
ubwira Imana: Mana, ndagukeneye mu buzima bwanjye. Ndakwinginze
umbabarire ibyo nakoze byose. Nizeye Yesu Kristo kandi ndemera ko Ari
Umucunguzi. Wanjye. Mbabarira unyeze, unkize, kandi unsubize umunezero
mu buzima bwanjye. Urakoze k’ubw’urukundo umfitiye no k’ubw’urupfu rwa
Yesu mu cyimbo cyanje.