
Ijambo “imbabazi” risobanura guhanagura urutonde rw’ibyaha, kugira
impuhwe, gusiba ideni. Iyo dukoreye nabi abandi dusaba imbabazi kugira
ngo twongere tugirane umubano mwiza.
Imbabazi ntizitangwa kuko
nyiri ukuzaka akwiriye kubabarirwa. Nta muntu ubereye kubabarirwa.
Imbabazi ni igikorwa cy’urukundo, impuhwe, ingabire. Kubabarira ni
icyemezo umuntu afata kugira ngo yoye kugirira undi ingingimira,
akirengagiza ibyamukorewe bidakwiye.
Bibiliya itubwira ko twese
dukeneye imbabazi zituruka ku Mana. Twese twaracumuye. Umubwiriza 7:20
agira ati Koko rero ku isi nta ntungane ihari ikora neza ntiyigere
icumura.
1
Yohani 1:8 Niba tuvuze tuti ‘Nta cyaha tugira ‘tuba twibeshya ubwacu,
nta kuri kuba kuturimo. Icyaha icyo ari cyo cyose gifatwa mbere na mbere
nk’igikorwa cyo kwigomeka ku Mana (Zaburi 51:4). Bityo rero, dukeneye
cyane rwose imbabazi z’Imana. Niba ibyaha byacu bitababariwe, tuzabaho
iteka ryose dushegeshwa n’ingaruka z’ibyaha byacu(Matayo 25:46; Yohani
3:36).