
Igisobanuro dukura mu nkoranyamagambo cyenda gusa n’ “umuntu ufite
ukwemera cyangwa ukwizera muri Yesu ko ari Kristo cyangwa akaba uri mu
itorero rishingira inyigisho zaryo kuri Yesu.
” Usanga ari
intangiriro nziza, ariko rero kimwe n’ibindi bisobanuro dusoma mu
nkoranyamagambo, ubona ihinnye itagaragaza ukuri dusoma muri Bibiliya ku
gisobanuro cy’Umukristo.
Ijambo “umukristo” rikoreshwa ubugira
gatatu mu isezerano rishya (Ibyakozwe n’Intumwa 11:26;26:28;1 Petero
4:16). Abantu ba mbere bakurikiye Yesu babanje kwitwa “Abakristo”muri
Antiyoshe (Ibyakozwe n’intumwa 11:26) babihereye ku myitwarire yabo,
ibikorwa byabo, n’amagambo yasaga n’aya Yesu bavugaga.
Ijambo “Umukristo” urihinduye uko rimeze risobanura, “abayoboke b’ishyaka rya Kristo” cyangwa se “abakurikira Kristo.”
Ku
bw’amahirwe make uko igihe kigenda gishira, ijambo “Umukristo” ryagiye
rituba mu gisobanuro cyaryo noneho rigakoreshwa bashaka kuvuga umuntu
w’umunyatorero, cyangwa uha agaciro amahame meza y’umuco ushobora kuba
atari n’umuyoboke wa Yesu kristo.
Abantu benshi badafite ukwemera
n’icyizere muri Kristo batangira gushaka ko bafatwa nk’aho ari abakristo
kubera ko gusa bajya mu rusengero cyangwa se igihugu batuyemo ari
icy’abakristo. Ariko kujya mu rusengero, gufasha abatishoboye, cyangwa
kuba umunyangeso nziza, ntabwo ari byo bikugira umukristo.
Kujya
mu rusengero ntibyaguhindura umukristo nk’uko kujya mu igaraji
bitaguhindura imodoka. Kuba umwe mu bagize inama nkuru y’itorero, kujya
mu rusengero no mu yindi mirimo y’itorero udasiba, kwitangira umurimo
w’itorero ntibikugira umukristo.
Bibiliya yigisha ko ibikorwa
byiza dukora atari byo bituma Imana itwakira. Tito 3:5 agira
ati,”Yaradukijije, itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe
n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no
guhinduka abantu bashya mu Mwuka Wera.” Nuko rero, umukristo ni umuntu
wongeye kuvuka ku bw’Imana (Yohani 3:3;Yohani 3:7;1 Petero 1:23) kandi
akaba yemera akanizera Yesu Kristo Abafeso 2:8 bati, “…Mwakijijwe ku
buntu, mubikesha ukwemera; ntabwo ari ku bwanyu rero, ahubwo ni
k’ubw’ingabire y’Imana.”
Umukristo w’ukuri ni umuntu wemera akaba
anizera Yesu Kristo ubwe n’ibyo yadukoreye, akazirikana cyane ko urupfu
rwe ku musaraba ari icyiru cy’ibyaha byacu kimwe n’izuka rye ku munsi wa
gatatu.
Yohani 1:12 agira ati, “Nyamara abamwizeye bose, yabahaye
ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera izina rye.”
Ikiranga umukristo nyawe ni urukundo agirira abandi no kuyoboka ijambo
ry’Imana (1 Yohani 2:4,10).
Umukristo nyawe rwose ni umwana
w’Imana, umwe mu bagize umuryango w’Imana nyakuri, akaba umuntu wahawe
ubugingo bushya muri Yesu kristo.