Iyo ikinyoma gifitiwe ibimenyetso ntibigihindura ukuri. Ihanganire
kurengana no gusebya ahantu hose Imana nijya kukurengera izabanza
ikurenganure, umuntu umwe yagize ati Iyo Imana igukerereje iragutegera.
Abantu benshi bafite ibintu barengwa ndetse bitoroshye ko bahakana kuko
ababarega baba bafite ibisa n’ibimenyetso simusiga, Uzumva bamwe bavuga
ngo aho twakuye aya makuru harizewe n’ibindi bisa bityo, Sishidikanya ko
hariho umuntu muri aka kanya Imana intumyeho ngo nkumbwire ngo humura.
Yosefu
kuba nyirabuja yaramuregesheje umwenda akamubeshyera ko yashatse
kumufata kungufu, ntibivuze ko byari ukuri, ndashaka kukubwira ko uyu
munsi ushobora no kuba ufunze, cyangwa warahawe akato, itangaza makuru
ryarabivuze, ariko ibyo byose ntibihindura ikinyoma ukuri, humura igihe
cyawe ni ikigera Imana nikwibuka abantu bazahindura amagambo, niko
bigenda. Abakurwanya ntibazagutsinda humura komeza wizere Imana kandi
ukomeze uyikiranukire, nubwo Imana yemereye ishuti za Yobu kumubwira ayo
zishakiye kuko burya burimwe akugiraho ijambo iyo
ibyawe bitarasobanuka, ndahamyako uwaciriye Yesu mu maso ntiyari aziko
azazuka, nuwafungishije yosefu ntiyari aziko azafungurwa, ndakubwiye ngo
niba ukomeje gukiranuka Imana ntizarekeraho gusa.
Pastor Gaudin MUTAGOMANdakwandikiye
wowe, abantu bareze ibinyoma bitandukanye, wowe itangazamakuru ryamaze
guharabika, wowe wabeshyewe ibyaha bitandukanye ndetse bamwe bafitiye
ibyo bita ibimenyetso si musiga, ndakumenyesha ko muri iki gitondo Imana
izi ibyo byose, kandi igihe cyo kwibukwa cyawe ni iki ngiki, ibyo
bakubeshyeye byatumye udahabwa promotion, byatumye udashaka, byatumye
Ubuzima bwawe bujya mu kaga ariko Imana ntiyakuretse, nubwo byatinda
Imana igiye kubisobanura. Urugamba si urwawe ahubwo ni urw’Imana.
Reka
nkugarukeho nawe ubayeho mubuzima bw’Ikinyoma, ariko ukaba ufite
ibimenyetso bisa naho bituma imikorere yawe yemerwa, nubwo wakwemerwa
n’abantu Imana yo izi neza ukuri guhishe mu mutima, nukuri birashoboka
ko waba Uvuga uti jye ndi umukozi w’Imana, yewe ukaba ukora ibitangaza,
birashoboka ko waba ukiza ibirema, birashoboka ko yewe waba ukora
ibitangaza abantu batarabona, ariko kuba ikinyoma cyaherekezwa
n’Ibitangaza ntibigihindura ukuri, ndababwiza ukuri ko dukwiye kumenya
ukuri kandi ukuri akaba ariko kukubatura, Ukuri gutuma ufunze amera
nkudafunze, kandi ukuri gutuma udafunzwe amera nk’Ufunzwe, kuko mu
mutima w’Umuntu niho hahishe byinshi.
Uyu munsi ndaguhugurira
kubaho ubuzima buri mukuri, ubuzima butuma ubaho mu mudendezo, Ibaze
nawe kubaho mukinyoma, naho abantu batakumenya Imana iba ikuzi kandi
numutima wawe uba ubizi neza, kandi kuba mukuri ariko abantu
ntibabyemere ntibikuraho ko ari ukuri. Wishaka kwemerwa gusa n’Abantu
ahubwo haranira kwemerwa n’Imana. Abantu bo biteguye kugurisha ukuri
kwabo kubera impamvu zabo ariko Imana ntizarya ruswa ngo ahari
itsindishirize ufite ubutunzi, ciyubahiro n’Ibindi. Ba umunyakuri mu
mutima, nibwo uzagira amahoro naho waba uri munzu y’Imbohe.
Uyu
munsi niba amarozi bakuvugaho, ubusambanyi, ubujura, ubutekamutwe,
urogomo, gukoresha imbaraga z’Umwijima, n’ibindi bisa bityo koko
bitarangwa mu mutima wawe uzishime unezerwe kuko bakubeshyera naho baba
babifitiye ibimenyetso nka wa mwenda wa Yosefu, hari abafite amafoto,
hari abafite Video, byose niba atari ukuri ntukeneye kwisobanura kuko
Umwami azakurenganura.
Kandi rero niba ibyo byose ubyiyiziho naho
isi yose yakugira umwere urabizi mu mutima wawe ko ukorera ibihembo
bibi, ko Imana izitura umuntu wese ibijyanye nibyo yakoze,
ntizaguhembera amakuru meza cyangwa mabi bakuvuzeho kuko ntikeneye
abatanga buhamya,kuko yaduhaye amaso nayo irareba, yaduhaye amatwi
irumva, ikuruta ibindi ijya imenya intekerezo zacu kandi izi abantu
bayishakana umwete birinda icyaha, bahora bifuza kuyoborwa n’umwuka wera
ngo ahari bakomeze gushakashaka ibyo umwami ashima.(abefeso 5:10).
Imana
izi buri kimwe, wihangayikishwa namakuru yakwanditsweho, yakuvuzweho
yose y’Ibinyoma, ahubwo ubabazwe cyane nabyabindi ukirwana nabyo
utarabasha kureka, kuko agahinda ko muburyo bw’Umwuka gatera kwihana no
kwicuza, ariko agahinda ko mu mubiri gatera urupfu. Twaba dupfuye twaba
bazima turi abayo. Imana igushoboze gukiranuka mu maso yayo kuko
nukiranuka mu maso yabantu batazaguhemba uzaba uruhira ubusa.
Komera
ushikame kuko Imana ni umucamanza utabera, we ntagendera kuri arguments
na facts, ahubwo agendera ku ukuri na reality. Imana yacu izi
gucukumbura amakuru yose abantu bakubugaho ikamenya impamvu ibatera
kuyavuga,niyo mpamvu izaduhanagura amarira, kuko hari ibizaba
byaraturirijije, izadushumbusha imyaka yacu, kuko hari ibyo tuzaba
twaratakaje, izongera kutwubaka, kuko hari ibintu bidusenya buri munsi,
ayo masezerano yose ni ayawe kuko Imana ireganura abayizera bose.
Komeza ushake ubwami bwayo no gukiranuka, ibindi byose nabyo ni ibyawe.
Umwigisha: Pastor M.Gaudin