
Nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa gikristo christiantoday.com, ngo hari
ibyaha usanga abakristu batagiha agaciro ndetse bamwe batanatinya
gukora. Akenshi usanga bimwe byitwa ko byoroheje ariko nubwo byarutanwa
igihe cyose ni uguhemukira Imanan.
Iki gitangazamakuru, kivuga ko
abakristu bamwe na bamwe hari ibyaha bagira ibikomeye cyane, ibindi
bakabiha agaciro gake, cyangwa bakabyoroshya.
Ibyo ngo bita ibikomeye cyane, ni nk’ubusambayi, ubwicanyi, ubupfumu, ubujura, ubutinganyi, uburaya…
Dore ibyo iki gitangazamakuru gisanga abakristu batagiha agaciro:
Kurahira bya buri kanya
Ujya
kumva ukumva umukristo indahiro yazimazeyo arahira benewabo. Akantu
kose ugatondeka amazina y’ibisekuru by’iwanyu ngo ukunde wumvishe abo
ubwira ukuri. Hari n’igihe rero umuntu aba arahira Imana mu bintu
bitanafite umurongo na gato akirengagiza ko batayivuga mu busa busa.
Bibiliya
igira iti, “…ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi…ahubwo ijambo
ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’ kugira ngo mudacirwaho iteka.”
Kuryamana mbere yo gushyingirwa
Iki cyaha ahanini cyarorohejwe ku benda gushakana kitwa “gutanga avanse.” Nyamara nacyo ni ubusambanyi.
Ubukwe
bukwiye kubahwa n’abantu bose. Birababaza kubona abakristo bashyingiwe
nyuma y’amezi 2 ngo dusubire kureba umwana. Ukibaza ari ubwo bw’ikihe
kiremwa bikagucanga ariko ni uguhemukira Imana no kuyobora ubugingo
bwawe gihenomu.
Amagambo y’amanjwe
Iki
kigaragara cyane igihe abantu baba batera urwenya; ugasanga kuvuga
amagambo adakwiye ntacyo bitwaye. Hari n’ibyiswe umunsi wo kubeshya,
ugasanga n’abakristu bawubahiriza.
Ubundi ijambo ryose umuntu
avuga azaribazwa. Nta mukristo wo guteranya abantu ababwira ubusa,
dukwiye kubwirana Zaburi n’ibihimbano by’Umwuka, tukava mu bwiza tujya
mu bundi.
Gukina urusimbi
Hari igihe gukina
urusimbi byafatwaga nk’icyaha giherekezwa n’ibindi byaha: urugomo,
kurwana, uburiganya… ariko kuri ubu, usanga ntacyo rukibwiye abantu.
Uretse
ibi hari n’ibindi byinshi bitandukanye byo kwirindwa bidakwiye umukozi
w’Imana isi ya none ishaka kureberaho uko bakizwa (Ubusinzi, Kugwa ivutu, Umururumba, n’ibndi
Ibi ni ibya buri wese kubizirikana kugira ngo tujye tuva mu bwiza tujya mu bundi.