- Kugendana no kubana n’abagushyigikira gusa bakemera ibyo uvuze byose
Umuntu
wese ugerageje kumukosora ahinduka umwanzi we, iyo umubwiye uti aha
uribeshye, umutima uramurya akumva ari nk’igisebe, ntashaka umuntu
umubwira ko akoze ikosa cyangwa ko akoze nabi, ashaka abantu bamwegera
bagahora bamubwira bati yego ni wowe wa mbere, yego yego yego uvuze
neza, ukoze neza.
- Gushakisha abamuvuga neza no gukunda kubiyegereza
Umuntu
uteye atya kugirango mwumvikane, ugomba kumvira umurongo we
udatekereje, utabajije, ibyo byonyine nibyo wakora kugirango mubane. Iyo
umubwiye uti “aha wibeshye, wayobye”, arasakuza cyane kuko kumukosora
bingana no kumwaka icyubahiro no kumusuzugura. Bene abo rero bashobora
kugaragara nk’abafite inshuti, ariko akenshi inshuti zabo ziba ari
abamushakaho inyungu gusa (parasites), abantu bashobora kumwegera
bamwereka ko bamukunze, ariko bamubeshya, ndetse bakanabijyamo inama,
umwe akabwira undi ati”kugirango tubane nawe, turye ibye ni ukwemera
ibyo avuze, ntuzibeshye ngo umukosore, navuga ibitari byo wowe uvuge uti
Yego, bityo uzamurya nutwe twose Ijambo ry’Imana ritwereka ko abakora
batyo nabo baba bihemukira.
Imigani 29:5
Ushukashuka mugenzi we, uwo aba yiteze umutego.
Dore uko inshuti nyanshuti ikora iyo wari ukwiye kwifuza.
Imigani 27:6
– “Ibikomere by’umukunzi bizanwa n’ukuri ariko umwanzi asomana akabya”
muri Bibiliya ijambo ry’Imana ho byanditse muri aya magambo “Inshuti nyakuri ni igukosora, nyamara umwanzi akagusoma akuryarya”
Umuntu
wifuza inshuti nyazo rero agomba kuba yiteguye kuba yakosorwa, akaba
yavuguruzwa kubyo yavuze ndetse akemera kugirwa inama, uwo rero ashimira
abamugira inama nziza, rimwe na rimwe zinyuranye nibyo yibwiraga.
Imigani 28:23
– Ucyaha umuntu amaherezo azabimushimira, azamushima kuruta umubeshyabeshya
iii. Gushyiraho umupaka w’icyiciro cy’abantu batagomba kumuhinguka imbare bagira icyo bamubwira
Bene
uyu muntu aba afite abantu; urwego bariho; igitsina runaka; ikiciro
runaka…. Yaciyeho umurongo batagomba no kwibeshya usibye no kumugira
inama cyangwa kumuhugura ntibagomba no kubitekereza.
Erega
ntawe udakeneye inama, na Petero ariwe Yesu yatoranije nka mukuru mu
ntumwa ndetse akavugwaho byinshi kandi agakora byinshi byiza, umunsi
umwe yabonetsweho n’umugayo ndetse byari hafi gucamo Itorero ibice,
bituma Pawulo amukosora kandi amugira inama imbere ya bose nubwo ariwe
wari muto. Ibyo ntibyatumye Petero arakara ngo yangane na Pawulo, ahubwo
yakiye iyo nama kandi ubwami bw’Imana bukomeza kogezwa kuko bari
bahujwe n’ubucuti nyakuri. Abagalatiya 2:11-14
Imigani 27:5
– Gucyaha umuntu kumugaragaro ni byiza, biruta ubucuti bupfurapfuritse
Niba
dushaka kubana n’abantu kandi turi ab’umumaro ni ngombwa ko tugira
umutima wicisha bugufi, tukaba twiteguye kuba twagirwa inama ndetse
twanakosorwa kuko tudatunganye bitagira ikosa, uwo waba uriwe wese,
amashuri waba warize ayariyo yose, urwego waba urimo rwose.
Mu
gihe abantu babonye ko utagirwa inama uri mudakurwa kw’ijambo,
mutavuguruzwa, baraguhunga cyangwa bakabanira nawe kubera ibyo
bagukuraho gusa, kuko umwuka ukuvamo uba wirukana abantu aho
kubakururira kukwegera, Imana idufashe. Itekerezeho nusanga hari umuntu
wanga kuko yashatse kukugira inama, cyangwa kukubaza impamvu ya bimwe
mubyo ukora cyangwa kubera ko yaguhuguye, ukumva nuyu mwanya umwanga
cyangwa ari cyo cyatumye mushwana, ubucuti bwanyu bugahagarara, umenye
ko uri muri aba bantu, usabe Imana kugufasha no kuguhindura, kuko
bitabaye ibyo uzahora wenyine wigunze.
Mwumve neza icyo nashatse
kuvuga, si uko tubeshwaho gusa no gukurikiza ibyabandi batubwiye cyangwa
batuvuzeho, oya , ariko na none ntitubeshwaho nibyo twibwira gusa,
twemera guhanwa, kugirwa inama no guhugurwa, ariko natwe tukagenzura
tugahitamo ibikwiye.
Past Kazura Jules