
Ese wamenya ute abakristo b’ukuri? Soma ibi bintu bitanu urasobanukirwa.
- Bemera ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana.
Bakora
uko bashoboye kose ngo bakurikize amahame ayikubiyemo. Idini ry’ukuri
ntaho rihuriye n’amadini ku bitekerezo by’abantu (Matayo 15: 7-9). Ibyo
abakristo b’ukuri bigisha, ni nabyo bakora. Soma muri Yohana 17:17; 2
Timoteyo 3:16, 17.
Yesu
yagaragaje ko yubahaga izina ry’Imana arimenyesha abandi. Yafashije
abandi kumenya Imana kandi abigisha gusenga basaba ko izina ry’Imana
ryezwa (Matayo 6:9). None mu gace utuyemo ni bande bubaha izina
ry’Imana? Soma muri Yohana 17:26, Abaroma 10:13, 14.
- Babwiriza iby’Ubwami bw’Imana.
Imana
yohereje Yesu kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ubwami
bw’Imana ni bwo byiringiro rukumbi by’abantu. Yesu yakomeje kubumenyesha
abantu kugeza igihe apfiriye (Luka 4:43; 8:1; 23:42, 43). Yavuze ko
abigishwa be na bo bagombaga kuzabwiriza ibyo Ubwami bw’Imana. Ese iyo
umuntu akwegereye akakubwira iby’Ubwami, bw’Imana utekereza ko ari uwo
mu rihe dini? Soma muri Matayo 24:14.
Ushobora
guhita ubibwira kuko bativanga mu makimbirane ashyamiranya abantu
(Yohana 17: 16; 18:36). Nanone ntibivanga mu bikorwa bibi n’imyifatire
mibi birangwa muri iyi si. Soma muri Yakobo 4:4.
- Barangwa n’urukundo rwihariye bakundana.
Ijambo
ry’Imana ribigisha ko bagomba kubaha abantu bo mu moko yose. Amadini
y’ikinyoma yakunze gushyigikira intambara zishyamiranya amahanga, ariko
abakristo b’ukuri barabyirinda (Mika 4:1-3). Ahubwo abakristo b’ukuri
bakoresha igihe cyabo, umutungo wabo, kandi bakitanga batizigamye kugira
ngo bafashe abandi kandi babatere inkunga. Soma muri Yohana 13:34, 35; 1
Yohana 4:20.