
Yesu ashimwe!
Amazina yange nitwa UWITONZE HOSIANE. Nkaba mvuka
mu muryango w’abana umunani (8) abahungu batanu (5) n’bakobwa batatu
(3) nkaba arijye muhererezi iwacu.
Ubuhamya bw’Uwitonze burimo ibice 2:
Igice cya mbere gishingiye kubuzima yabayemo atarakira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo bwe.
Igice
cya kabiri kivuga ku buzima yabayemo ndetse n’ubwo abayemo nyuma yo
gukora accident ikomeye n’ukuntu Imana yabanye nawe kandi ikaba ikibanye
nawe kugeza uyu munsi.
Kurikira igice cya mbere:
UWITONZE HOSIANE aragira ati: “Rero nkuko twese tuzi amateka yaranze
igihugu cyacu (Genocide yakorewe abatutsi mu w’1994) naje kwisanga ndi
na Maman na mukuru wanjye aribo nasigaranye nabi, abandi bavandimwe
ndetse na papa barapfuye muri Genocide.
Nyuma ya genocide
twabayeho mu buzima butari bworoshye ubuzima bw’ubupfubyi mbese ntago
byari byoroshye twabanaga nibikomere byo mu mutima kuruhande rwa maman
ndetse no kuruhande rwacu ntago byari byoroshye. Ariko ndashima Yesu
ujya ubasha komora ibikomere byo mu mitima.
Nsubiye inyuma gato,
mukumenya ubwenge nisanze naravukiye mu muryango wa gikristo nasanze
maman ayobora itorero ry ‘Anglican ari naryo torero nakuriyemo. Mbese
nari umwana wo mwitorero. Maman wacu yakundaga Imana cyanee !no mubyo
yatwigishaga byose yatubwiraga gukunda Imana ndetse no kuyikorera,
akatwibutsa ukuntu Imana yabanye natwe mu bihe bikomeye.
Rero naje
kujya kwiga secondaire nakomeje nkuko nari narabitojwe na maman ariko
njyeze mu wa kabiri (2) gusenga no kuba muri korali ndabireka, mbese
nasubiraga ku murongo aruko ngeze mu rugo mu biruhuko (vacance) kubera
igitsure cya maman, nasubira ku ishuri nkabireka ariko umutima ukandya
nakibuka amagambo mama yabaga yambwiye njya ku ishuri nkasubira muri
korali ariko nkongera nkabireka. Ariko impamvu y’ibyo byose nari
ntarasobanukirwa neza, arko ndashima Yesu ko yampaye ku musobanukirwa
neza bitandukanye nkuko nari muzi..
Naje kurangiza nkimeze gutyo,
nubwo narinaravutse mu muryango w’abakristo ariko numvaga ntazi ibyo
ndimo, narakomeje mba muri cya kinyenga cyuko iwacu turi abakristo
n’uwambonaga wese yabonaga ndi umukristo kuko naritondaga ariko mu
byukuri sinari we.
Nakomeje superieur ndiga neza ntakibazo . Ariko
maman yakomezaga kunyibutsa ya magambo ko ngomba gukunda Imana cyane
kuko ariyo yabanye natwe mubihe bikomeye twanyuzemo. Ntakindi kintu
yambwiraga mbere yuko mva murugo njya ku ishuri.
Ngeze mu wagatanu
naje guhura n’ubuzima bwangoye ku bwakira, Maman wange nabonagamo byose
yaje kurwara uburwayi bukomeye aza kwitaba Imana, kubura mama biri mu
bintu bya babaje umutima wanjye kuko nakundaga maman wanjye cyane, Kuko
ariwe nakuze mbona namubonagamo byose. Rero kwakira ubuzima nari ngiye
kubaho nta maman byarangoye cyane kuko nari umutesi bikabije .

Mukuru
wanjye ntiyari akiba murugo, yari yarashatse umugabo murumva nari
nsigaye njyenyine..ubuzima burambihana, ibikomere rero biriyongera.
Natekereza ubuzima ngiye kubamo nkumva si mbushyikira birangora
kubwakira kuko numvaga ntabaho nta maman. Numvaga byanze bikunze ishuri
ngomba kurivamo kuko numvaga ntazabishobora.
Natekereza kuba munzu ya ngenyine nkumva sinzabishora kandi nkumva nta handi hantu najya kuba nkumva iwacu sinahasiga.
Ariko nubwo nabanaga nibyo bikomere nta muntu wabashaga kubimenya kuko narenzagaho ntihagire ubimenya.
Naje
gufata yuko nta famille ngomba kujya kubamo , ntangira kuba murugo
njyenyine ndabimenyera rwose. Nkomeza no kwiga nubwo byari bigoye ndiga
ndarangiza Imana impa na diplome.
Nasoje secondaire njya mubuzima busanzwe nubwo nabwo butari bworoshye nagato ariko Imana ikomeza kubana nanjye.
Nsubiye
inyuma gato mama amaze gupfa nkasigara njyenyine. Naje kubona ntaho
nsigaye natangiye gusenga Imana bimvuye ku mutima mbwiza Imana ukuri
kumutima wanjye ari nabwo naje kwakira Yesu nk’umwami nu mukiza
wanjye.kdi kuva namwakira numva numva umutima wanjye unezerewe .
Nsoza
igice cya mbere ndashima Imana yabanye nanjye murubwo buzima butari
bworoshye ndashima Yesu wanjye ko ya ndwaniye ishyaka .
Aragira
ati: “Nkuko nabivuze hejuru naje kurangiza amashuri yisumbuye njya mu
buzima busanzwe mba umushomeri nk’abandi bose, ariko nyuma nagezaho
mbona ikiraka hari 2013 mpakora igihe gito cyane nka mezi 2 aribwo
nahise nkora accident (Impanuka).

Ndabyibuka
byari tariki 27/04 ndabyuka njya mukazi nkuko byari bisanzwe ariko
mbyuka numva nta meze neza, ngeze kukazi nsanga abakozi bose bari kujya
mu muganda nanjye njyana nabo.
Umuganda urangiye ndihangana
nsubira kukazi, rero mugusubira ku kazi nibwo nahuye na mato nakoreyeho
impanuka. Moto nayigiyeho tugeze mu nzira dukora impanuka kubera nari
mpetse machine (laptop) ndayigwira mvunika umugongo.
Bahise
banjyana kwa muganga ntazi ahondi nagiye muri coma. Nyuma rero naje
kugarura ubwenge nyuma ya masaha macye nsanga navunitse umugongo ndetse
hari ibice bitari gukora (igice cyo hasi cyose). Naje kwisanga mubuzima
numvaga noneho ntabashije kwihanganira murabyumva amarira yari menshi,
nari mfite umubabaro ntashobora kubasobanurira ngo mubyumve, nta
byiringiro byo kubaho nari mfite namba, no gusenga sinari nkibishoboye.
Nari ntunzwe na marira gusa mbaza Imana impamvu yemeye ko, ati kuki
njyewe? Nkabwira Imana nti ibi rwose sinshoboye kubyihanganira.
Arko Imana ijya yemera ko bitugeraho atari uko itwanze.
Nakomeje
kuba kwa muganga ariko nkumva hari igihe nzakira ngataha nkakomeza
ubuzima ariko siko byagenze kuko nabaye mubitaro igihe kinini kandi
mbona nta mpinduka kuko nta kintu nakimwe nabashaga kwikorera,
sinabashaga kwicara no kwihindukiza njye ubwange sinabaga nabishobora.
Mubyukuri bwari ubuzima bugoye kuruhande rwanjye ndetse nabo twari
kumwe.
Ariko nubwo byari bimeze gutyo numvaga nko mumezi macye
nshobora gukira nkataha arko siko byagenze kuko iminsi yashiraga niko
byakomezaga gukomera kandi nanone nagendaga numva andi makuru menshi
ajyanye nikibazo nari nagize..
Bamwe bakambwira umuntu ugize icyo
kibazo ntakira n’ibindi byinshi…noneho umubabaro uriyongera natekereza
ubwo buzima kuzabubamo ubuzima bwange bwose nkumva isi ndayanze, nkumva
sinshaka kubaho.
Nasenze inshuro nyinshi mbwira Imana ko yareka
nkava mu mubiri kuko nabona imbere hanjye ntaho ahubwo ngiye
kwanduranya. Nanone natekereza ubuzima nanyuzemo nkumva simbashije
kwihangana.
Nakomeje kwivuza ntabitaro ntagezemo ariko njyenda mbwirwa amagambo akomeye n’abanganga.
Umunsi
nagiye kubonana na Doctor wa CHUK hari hashize amezi atandatu(6). Nari
ngifitiye icyizere abaganga ko haricyo bashobora kunkorera nkakira, arko
uwo munsi nakiriye igisubizo ntari niteguye.
Doctor namugeze
imbere ambaza byose ndamusobanurira arangije ambwirako ntakindi
bankorera ahubwo ko ngomba kwakira ubuzima ngiye kubamo. Nahise numva
ntazi uko mbaye ndaturika ndarira amarira ntigeze ndira mubuzima
bwanjye.
N’abari bamperekeje nabo kwakira ibyo bari bambwiye
byarabananiye bose barira imbere ya doctor (umutante , muganga na
choffeur wa ambulance).
Nkimara kuva CHUK nageraje kwakira ibyo
bari bambwiye birananira rwose. Navuzeko nivuje mubitaro byose bishoboka
byo mu rwanda arko ntibyagira icyo bitanga.
Rero maze kuzenguruka
mubitaro byose bishoboka (CHUK , KANOMBE, FAISAL) ntibigire icyo
bitanga nasenze isengesho mbwira Imana nti: “sinshoboye kwakira ubu
buzima sinzi nuko nkwiye kubwitwaramo none rero nyigisha uko nkwiye
kwitwara muri ububuzima kuko numvaga ntazi icyo ngomba gukora. Kandi
koko Imana yumvise gusenga nubwo ntakize hari byinshi yakoze kubuzima
bwange kandi byari bikomeye cyane. Yankijije ibikomere byo mu mutima
nabanaga nabyo undi muntu atari gushobora kunkiza, numva Imana impaye
umunezero undi muntu wese atari bumpe.
Hari ikintu ntajya
nibagirwa gushimira Imana buri munsi ni umubyeyi (Tante) Imana yampaye.
Yandwaje kuva kuva ku munsi wa mbere kugeza none kuko ntago ariko
nabitekerezaga yambereye umubyeyi mwiza ntacyo namushinja yarihanganye
bishoboka rero mbishimira Imana yamumpaye.
Ngana kumusozo kansoreze kuri iki kintu nubwo intambara zitabura mu gihe tukiri mu isi ariko Imana iba iri kumwe natwe.
Hari
ijambo rijya rimfasha 1ABAKORINTO :10:13 haravuga ngo: “Ntakigeragezo
kibasha kubageraho kitari rusange mu bantu, kandi Imana niyo kwizerwa
kuko itazabakundira kugeragezwa ibiruta ibyo mushobora ,ahubwo hamwe
nikibageraza izabacira akanzu kugira ngo mubone uko mubasha
kucyihanganira. Iri jambo iyo ndisomye buri gihe numva mbonye izindi
mbaraga .
Maze guhura n’ikikibazo nabazaga Imana inshuro nyinshi
impamvu yemeye ko bimbaho namaze igihe ntarabona igisubizo arko naje
kumenya neza ko haricyo Imana igambiriye kubuzima bwange ndetse
nubugingo bwange.
Ndashima Imana cyane kubwa byinshi yakoze
kubuzima bwange aho igejeje ikora ndayishimye kdi nibyo itarakora
izabikora kuko irabishoboye cyane kuko ndacyayifitiye icyizere.”
Imana ibahe umugisha!