
Umugambi w’Imana ku mibanire y’abantu.
( Itangiriro 1:27-28;9:1;11:9)
Tumenya icyo Imana yari ifite mu bitekerezo byayo igihe yaturemaga.
Iyo
habayeho amakimbirane ashingiye ku moko cyangwa ku matsinda aho ariho
hose asenya imibanire y’abantu bagakomereka,bakarakara, bagashinjanya
ariko sibyo byari mu mugambi w’Imana igihe yaremaga umuntu, yo yashakaga
ubumwe n’umubano mwiza hagati yabo ndetse no hagati yabo n’Imana.
Tugiye kurebera hamwe ;
1️. Ubutatu bwera bw’Imana urugero rw’imibanire myiza ihebuje.
2️. Amatsinda atandukanye ;mbese ni umugisha cyangwa ni umuvumo?
3️. Ni iki kitagenze neza,ibintu byapfiriye he?
1️. Ubutatu bwera bw’Imana urugero rw’imibanire myiza ihebuje
Mbere
yuko isi itangira kubaho Imana Data, Imana Mwana, Imana Mwuka wera
babayeho mu bumwe bwiza bugaragaza imibanire myiza ihebuje; bimwe mu
biranga uburyo basabana neza muri bo ni;
- Urukundo, Kwizerana, Kwiyumvanamo,
- Gufashanya,
- Gukorera hamwe bagamije kugera ku ntego imwe,
- kugira inyungu zimwe,
- gukora nk’itsinda,
- kubahishanya no
- gushyirana hejuru,
- gukora imirimo itandu□kanye ariko mu bwuzuzanye bwuzuye.
Nubwo
ari bamwe, mu bibagize hari itandukaniro mu mimetere yabo ariko nta
narimwe byigeze biba ikibazo hagati yabo muri urwo ruziga niho bifuzaga
gushyira umuntu ngo amere nkabo agire ishusho yabo.
Ariko siko byakomeje kumera kuko uwo mugambi waje kurogowa n’umwanzi umuntu abigizemo uruhare
2️. Amatsinda atandukanye; mbese ni umugisha cyangwa ni umuvumo?
Kuba hariho amatsinda atandukanye(amoko,amabara,ibihugu)nibyo byari mu mugambi w’Imana mu Ibyakozwe17:26
hari
amagambo avuga ngo ”kandi yaremye amahanga yose y’abantu bakomoka ku
muntu umwe,ibakwiza mw’isi yose.Ni nayo yashyizeho ibihe by’imyaka ko
bikuranwa uko yategetse,igabaniriza abantu ingabano aho batuye
(soma
na Abefeso 1:5 n’Ibyahishuwe 5:9 ariko kuko abantu benshi bahuye
n’umwiryane usanga abantu benshi bavuga ko ubudasa hagati y’amoko ari
ukugusha ishyano, bakavuga ko ubudasa butari umugambi w’Imana ariko
sibyo(Itangiriro1:28;9:1;11:9).
Imana niyo yatatanirije abantu mu mahanga yose.
Turatandukanye ariko dufite agaciro kangana imbere y’Imana ntawe yarutishije undi (Ibyak10:34-35; Ibyah21:24-26; Abafiripi 2:3).
Umuntu wese akwiriye kwibwira ko mugenzi we amuruta
3️. Ni iki kitagenze neza, byapfiriye he?
Mu
buryo bubabaje icyaha kinjiye mu byiza by’Imana,abantu bivumbura ku
itegeko ry’Imana ryo kujya mw’isi no kuyitegeka bigira
ibyigomeke(Itangiriro 11)
ngo biyubakire umunara,Imana ibatatanije aho kunezezwa nubwo budasa,
bateranye
ikizere, barahangana, bateshanya agaciro, bahakana igitekerezo
cy’Imana,ubwoko bahita babugira igikoresho cyo gukomeretsa abandi.
MU NCAMAKE;
Ubutatu
bwera nirwo rugero rwiza ruhebuje rw’imibanire y’abantu,amatsinda
y’amoko yaremwe n’Imana kugirango agaragaze ibice binyuranye
by’icyubahiro cyayo,umuteguro wayo wari uko habaho ubumwe mu budasa
twubahana kandi twishimira itandukaniro ry’imico inyuranye,ariko icyaha
cyinjiye mu mutima w’umuntu gisenya ubwiza bw’umugambi w’Imana.`
MU GUSOZA
-Ni ibiki bikubuza wowe kwizera ko Uwiteka usumba bose ariwe wakuremye kandi akaba anezezwa nuwo murimo mwiza yakoze?
-Ni ibiki bikubuza gutekereza ko Uwiteka wakuremye ari nawe waremye abandi kandi akaba anezezwa nuwo murimo mwiza yakoze?
-Ni iki cyagufasha kubona abantu mutandukanye nk’umugisha w’inyamibwa aho kubabona nk’ikibazo?
Wowe
wumvise aya magambo emerera Yesu ukingure umutima wawe umusabe
kugufasha kugira umutima wibwira ko mugenzi wawe uwari we wese
akuruta,kandi umusabe kugufasha kubona itsinda mutandukanye ko ari
umugisha kuri wowe kandi ko rinezeza Imana.
Reka dusengane
Imana,Mana data mw’Izina rya Yesu Kristo turakwinginze ngo ufashe uyu
Mwene Data wumvise ubu butumwa akaba afashe icyemezo mu mutima we cyo
guhindukira ngo ave mu mitekerereze mibi yari afite umuhe imbaraga
zibimushoboza mw’Izina rya Yesu Kristo. Amen.
Imana mwese ibahe umugisha.
Mwari kumwe na Mwene so muri Kristo Yesu HABAMENSHI Damien