
Bibiliya ivuga ko icyaha ari ukwica amategeko y’Imana (1 Yohana 3:4)
no kwivumbura ku Mana (Gutegeka 9:7, Yosuwa 1:18). Lusifero, ushobora
kuba yariwe Malayika mwiza kandi ukomeye kurusha abandi, niwe wadukanye
icyaha.
Mu kutishimira umwanya we, yashatse kwiterura ngo asumbe
Imana, bikaba byaramuviriyemo kugwa, icyaha gitangira ubwo (Yesaya
14:12-15). Yahise ahabwa irindi zina, Satani, ari nako azanira icyaha
abantu mu busitani bwa Edeni, aho yagerageresheje Adamu na Eva ibyari
byamukozeho nawe, ababwira ngo muzamera nk’Imana.
Itangiriro 3
hatubwira uko Adamu na Eva bigomoye ku Mana n’itegeko ryayo. Kuva icyo
gihe, icyaha cyakomeje kuba umurage uhererekanywa mu bantu.
Abaroma
5:12 hatubwira ko nkuko icyaha cyanyuze muri Adamu cyinjira mu isi,
urupfu narwo rwakurikiyeho kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu (Abaroma
6:23).
Binyuze muri Adamu, abantu batangiye guhererekanya kamere
y’icyaha, kuva cyakwokama abantu. Ubwo Adamu yacumuraga, kamere ye
yahise yanduzwa n’uko kwigomeka kwe, maze uko gupfa mu mwuka abiraga
abamukomotseho. Ntabwo tuba abanyabyaha kuko dukora ibyaha; ahubwo
dukora ibyaha kuko turi abanyabyaha. Ibi nibyo bita icyaha cy’inkomoko.
Nkuko
tuvuka dusa n’ababyeyi bacu ni nako tuvukana kamere y’icyaha dukomora
kuri Adamu. Ibi byababazaga Umwami Dawidi cyane, agera aho ataka muri
Zaburi 51:7 Dore naremanywe gukiranirwa, mu byaha ni mo mama yambyariye.
Ubundi
bwoko bwicyaha ni icyaha cy’igitsindirano. Gutsindira ubundi bivuga
gufata ikintu cya runaka ukakigereka ku wundi. Mbere yuko amategeko
ahabwa Mose, ntabwo icyaha cya Adamu cyari cyakagerekwa ku bantu, nubwo
bari abanyabyaha kubera karande yabo. Nyuma yuko amategeko y’Imana
atangiwe, batangiye kubarwaho ibyaha byabo (Abaroma 5:13). Na mbere yuko
abantu batangira kubarwaho ibyaha byabo, bakomezaga kubiryozwa, binyuze
mu gihano cy’icyaha arirwo rupfu (Abaroma 5:14). Abantu bose, uhereye
kuri Adamu na Mose, ntibanyuraga mu rupfu kubera kwica amategeko ya Mose
(kuko bari batarayahabwa), ahubwo kubera kamere bakomora kuri karande
yabo. Nyuma y’amategeko ya Mose, urupfu rwagumyeho kubera kamere
y’icyaha abantu bavukana no kubera kwica ayo mategeko.
Ariko rero
Imana yaje gukoresha ku neza yacu iryo hame ryo gutwerera icyaha undi
muntu ubwo yatsindiraga ibyaha byacu Yesu Kristu, maze arabihanirwa
(urupfu) ku musaraba. Mu gutsindirirwa ibyaha byacu, Imana yamubazeho ko
ari umunyabyaha (nubwo atari we), maze yemera guhabwa igihano cyacu
twese (1 Yohana 2:2).
Ni ngombwa kumva ko Yesu yatsindiriwe
icyaha, ariko ko atakomoye kamere mbi kuri Adamu. Yahawe igihano
cyabanyabyaha, nubwo atigeze aba we. Kamere ye izira inenge ntiyigeze na
rimwe yanduzwa n’icyaha. Yafashwe nk’aho yakoze ibyaha byose uko
byakabaye, nubwo nta na kimwe yigeze akora.
Ni muri ubwo buryo
rero Imana yatsindiriye gukiranuka kwa Kristu abamwizera bose, itubaraho
ubukiranutsi, kimwe nuko yamutsindiriye ibyaha byacu (2 Abakorinto
5:21).
Icyaha cya 3 ni icyaha gatozi, twese dukora buri munsi.
Kuko twavukanye kamere y’icyaha dukomora kuri Adamu, buri munsi
turacumura, byaba ari ibyaha twita bito kugeza ku binini nko guhotora.
Abatarizeye Yesu Kristo bagomba kuzaryozwa ibyo byaha byabo, kimwe
n’icyaha cya gakondo n’icy’ikigitsindirano.
Ariko abizera twe
twarangije kurokoka igihano cy’ibyaha aribyo urupfu rwo mu Mwuka
n’umuriro utazima, kandi ubu twahawe imbaraga zo kunangirira icyaha. Ubu
dufite gutoranyamo gucumura cyangwa gukiranuka, kuko dufite imbaraga
zirwanya icyaha binyuze muri Mwuka Wera uturimo, we uhora atweza kandi
akanaducyaha iyo ducumuye (Abaroma 8:9-11).
Iyo twaturiye Imana
ibyaha byacu kandi tukanabisabira imbabazi, dusubizwa mu busabane
n’ubumwe nayo. Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi
ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose (1
Yohana 1:9).
Turiho urubanza rw’uburyo butatu: kamere y’icyaha
twarazwe, icyaha twatsindiriwe, ndetse n’ibyaha byacu bya gatozi. Kandi
igihano gihabwa abanyabyaha ni urupfu (Abaroma 6:23); urupfu rw’iteka
ryose (Ibyahishuwe 20:11-15). Ariko ku bw’impuhwe nyinshi, ibyo byaha
uko ari 3 byabambwe ku musaraba wa Yesu, none ubu binyuze muri Yesu
Kristo dufite gucungurwa ku bw’amaraso ye, ari ko kubabarirwa ibicumuro
byacu nk’uko ubutunzi bw’ubuntu bwayo buri (Abefeso 1:7).