I Kigali, Chorale ABAKORERA YESU ikorera umurimo w’Imana mu itorero
rya ADEPR Rukurazo ribarizwa mu murenge wa Kimironko, yateguye igitaamo
cyo gudhima Imana no kuvuga ubutumwa kizaba tariki 4 Werurwe 2018 kuva
isaa Saba z’amanywa.

Korali
AbakoreraYesu izwi cyane mu ndirimbo zihumuriza imitima nk’iyitwa
Aritamurura, Atubambiye amahema ziri Ku muzingo wabo wa mbere iherutse
kumirikiira abakunzi bayo ndetse na “Nshingiye ku byo wakoze” iri ku
muzingo wabo wa kabiri.
Icyo gitaramo cyo gushima Imana kizitabirwa na chorale Turanezerewe ya CEP ULK Day n’andi makorali yo Ku mudugudu wa Rukurazo.
Bazaba bari kumwe na Pasteur Emmanuel Uwambaje.
Ubuyobozi bw’iyi Korali burahamagarira abantu bose kuzaza kwifatanya nabo muri icyo gitaramo.