Mugisha Elisabeth watangiye aririmba muri chorale Goshen y’I Gikondo
avuga ko nyuma y’aho agereye mu gihugu cya Canada, yakomeje gukorera
Imana mu buhanzi bw’indirimbo zihimbaza Imana ndetse akaba yamaze
gushyira hanze indirimbo yitwa “Talk to me”.
Mu kiganiro
twagiranye ari aho mu gihugu cya Canada yadutangarije bimwe mu
bimwerekeyeho ndetse anatubwira aho urugendo rwo rugeze mu gukorera
Imana abinyujije mu buhanzi, nyuma y’uko yari amenyereweho kuririmba ari
mu makorale ubu akaba asigaye aririmba ku giti cye.
Yagize ati:
“Ubu mbarizwa mu gihungu cya Canada mu mugi witwa Montreal mu ntara ya
Quebec, aho kuva nava mu Rwanda ubu nsigaye mbarizwa mu rusengero rwa
miracle center (C.F.C.I.M.C:CHRISTIAN FAMILY CHURCH INTERNATIONAL
MIRACLE CENTRE) Ishami rya canada ni urusengero rushya barigufungura
ariko icyicaro cyarwo giherereye mu Rwanda”.

Uyu
muhanzikazi kandi yatubwiye ku birebana n’uko yafashe icyemezo
nk’umuntu wari usanzwe amenyerewe muri chorale akaza guhitamo kujya
kuririmba ku giti cye.
Yagize ati: “Ubundi niyumvisemo kuririmba
nkiri muto kuko natangiriye muri ecole de dimanche, wenda naguha
nkurugero, naririmbye muri maranathan choir ni Korali yari iy’abana ya
hariya i Gikondo SEGEM muri ADEPR Rwampara ari naho nasengeraga ntaraza
inaha muri Canada, kumwe bacutsa abana rero abafite imyaka 12 kuzamura
naje kwimukira mu y’abakuru bita Goshen choir”.
Uyu muhanzi ariko
twashatse no kumenya uburyo yafashe icyemezo cyo kuva muri chorale
agatangira kuririmba wenyine, aho yagize ati: “So, ibyo kuba umuhanzi ku
giti cyanjye byaje ubwo nageraga inaha nkabona rimwe na rimwe abantu
bari busy mu gukorera Imana cyane kwinaha bitaba byoroshye kandi njyewe
umurimo w’Imana nkumva ntawureka kubera kuwubaha ndetse nareka
ibyaribyobyose ariko ukagenda neza, ibi byatumye ngerageza gukora ku
giti cyanjye ngo ndebe ko nanjye natera inkunga umurimo w’Imana ariko
ndacyaririmba no muri chorale”.
Uyu muhanzi avuga kandi ko amaze muri Canada igihe kingana n’ imyaka itanu kuko ngo yagiye mu mwaka wa 2013

Twamubajije
kandi icyo ategurira abanyarwanda mu bigendanye n’ivugabutumwa mu
ndirimbo zahimbiwe Imana maze adusubiza muri aya magambo: “Mu by’ukuri
biragoye kuba wakwizeza abantu ibintu runaka kuko ntumenya uko ejo haba
hameze gusa nkunda Imana, nkunda umuziki kandi ndigusenga cyane ngo
Imana impe ijambo ryayo kuko umurimo si uwanjye ni uwayo, ubwo icyo
Izampa nanjye nzabaha gusa ntagusubira inyuma kandi ndizera
ntashidikanya ko tuzaryoherwa N’Ibyizaduhana”.
Yakomeje agira ati:
“Kugeza ubu indirimbo iri hanze ni imwe hari indi iri muri studio, gusa
ariko iziri mu ikaye zo sinazibara kuko ni nyinshi cyane, iri hanze
yitwa “Talk to me”bisobanura ngo mvugisha”.
Yasoje atangariza
abanyarwanda ndetse anabasaba gukomeza gukorera Imana ndetse no
kumusengera ubwe kugira ngo akomeze gushyigikirwa n’Imana mu gihugu cya
Canada aherereyemo”.
Uyu muhanzikazi Mugisha Elisabeth, avuga ko
bidatinze agiye gushyira hanze n’izindi ndirimbo kandi akaba ahamya ko
zizaba zinyuze imitima y’abatari bake, uyu yamenyekanye mu ndirimbo
zinyuranye za chorale Goshen yo ku mudugudu wa ADEPR segem bitewe
ahanini n’uburyo ijwi rye ari rimwe mu majwi yagiye aba urufatiro
rukomeye muri iyi chorale.