
Gusenga mu izina rya Yesu tubyigishwa muri Yohana 14:13-14 kandi icyo
muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data
yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye
nzagikora.
Hari abatumva neza icyo ibi bivuga, ahubwo bakumva ko
iyo bongeyeho mu izina rya Yesu, Imana ihita ibaha iyo basabye ibyari
byo byose. Iyi myumvire isa no gufata mu izina rya Yesu nkamagambo afite
imbaraga ubwayo. Ibi ariko bitandukanye n’ibyo Bibiliya yigisha.
Gusengera
mu izina rya Yesu bivuga gusengera mu bubasha bwe, dusaba Imana Data
ngo yumve kandi isubize amasengesho yacu kuko tuje mu izina ry’umwana
wayo, Yesu.
Gusengera
mu izina rya Yesu ni kimwe no gusengera mu bushake bw’Imana; kandi iki
ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu
nk’uko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi n’uko
duhawe ibyo tumusabye (1 Yohana 5:14-15). Gusengera mu izina rya Yesu ni
ukuvuga gusaba ibintu bizubahisha kandi bigahesha Yesu icyubahiro.
Kwanzurisha
amasengesho yacu mu izina rya Yesu ntabwo biyaha imbaraga zidasanwe.
Dusengeye ibiha Imana icyubahiro cyangwa bitajyanye n’ubushake bwayo,
gusengera mu izina rya Yesu ntacyo bimaze.
Gusengera mu izina rya
Yesu kandi tugamije kumuhesha icyubahiro ni ngombwa, aho kumva ko
amagambo dukoresha aduhesha ibyo dushaka. Amagambo siyo ngombwa mu
isengesho, icya ngombwa ni impamvu cyangwa icyifuzo gisengerwa.
Gusengera ibijyanye n’ubushake bw’Imana nibyo gusengera mu izina rya
Yesu.