Gusenga mu izina rya Yesu tubyigishwa muri Yohana 14:13-14 kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye, nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu Mwana we. Nimugira icyo musaba cyose mu izina ryanjye nzagikora.
Hari abatumva neza icyo ibi bivuga, ahubwo bakumva ko iyo bongeyeho mu izina rya Yesu, Imana ihita ibaha iyo basabye ibyari byo byose. Iyi myumvire isa no gufata mu izina rya Yesu nkamagambo afite imbaraga ubwayo. Ibi ariko bitandukanye nβibyo Bibiliya yigisha.
Gusengera mu izina rya Yesu bivuga gusengera mu bubasha bwe, dusaba Imana Data ngo yumve kandi isubize amasengesho yacu kuko tuje mu izina ryβumwana wayo, Yesu.
Gusengera mu izina rya Yesu ni kimwe no gusengera mu bushake bwβImana; kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nkβuko ashaka, kandi ubwo tuzi ko yumva icyo dusabye cyose, tuzi nβuko duhawe ibyo tumusabye (1 Yohana 5:14-15). Gusengera mu izina rya Yesu ni ukuvuga gusaba ibintu bizubahisha kandi bigahesha Yesu icyubahiro.
Kwanzurisha amasengesho yacu mu izina rya Yesu ntabwo biyaha imbaraga zidasanwe. Dusengeye ibiha Imana icyubahiro cyangwa bitajyanye nβubushake bwayo, gusengera mu izina rya Yesu ntacyo bimaze.
Gusengera mu izina rya Yesu kandi tugamije kumuhesha icyubahiro ni ngombwa, aho kumva ko amagambo dukoresha aduhesha ibyo dushaka. Amagambo siyo ngombwa mu isengesho, icya ngombwa ni impamvu cyangwa icyifuzo gisengerwa. Gusengera ibijyanye nβubushake bwβImana nibyo gusengera mu izina rya Yesu.
Leave a Comment