Ibiryo byongera ubwenge ku mwana cyane cyane ukiri muto, ni ingenzi mu gutuma arushaho gukura atari mu gihagararo gusa ahubwo no mu bwenge, bityo ubushobozi bwe bw’imitekerereze no gufata mu mutwe bukarushaho kwiyongera. Ni byiza guha abana ibiryo bitera imbaraga umubiri, ariko n’ubwonko bukeneye kugaburirwa neza kugira ngo burusheho gukora no gukura neza.
Ku babyeyi bibaza indyo ikwiye kugaburirwa umwana ukiri muto kugira ngo ubwonko bwe burusheho gukura no gukora neza, dore amwe mu mafunguro y’ibanze waha umwana muto.
Yogourt (Yawurute)
Yogourt
(yawurute) nziza waha umwana muto ni ikungahaye ku binure byinshi,
(zizwi nka greek yogourt, zikaba zirusha izisanzwe ibinure). Ibinure ni
ingenzi mu mikorere myiza y’ubwonko, niyo mpamvu iyi yawurute ugomba
kuyongera ku mafunguro uha umwana muto. Ushobora kandi no kongeramo
ibinyampeke kimwe n’inkeri kugira ngo byongere fibres na polyphenols
zituma ubwenge burushaho kwiyongera. Polyphenols kandi ushobora no
kuzisanga muri shokola z’umukara.
Amagi
Amagi
akungahaye cyane ku ntungamubiri zitwa choline, zikaba ingenzi cyane mu
gukuza no kongera uturemangingo tw’ubwonko dufasha mu gufata mu mutwe
no kwibuka. Uko ugaburira umwana muto amagi niko utu turemangingo
twiyongera, uko twiyongera niko n’ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu
mutwe bwiyongera, aribyo twita kugira ubwenge bwinshi. Ushobora guha
umwana muto amagi ku ifunguro rya mu gitondo kugira ngo barusheho
kwirirwa bamerewe neza
Imboga n’imbuto z’icyatsi
Ntugomba
na rimwe kwibagirwa akamaro k’imboga rwatsi ku mikurire myiza y’ubwonko
bw’umwana, zimwe muri zo twavuga epinard, celeri, kale, chou fleur,
n’izindi. Ushobora kuzimuha ziseye (nko muri potage), cg ari mboga
zikasemo uduce duto cyane ku buryo zitamubangamira mu kuzirya. Epinari
na kale ni imboga z’ingenzi cyane ku mikorere y’ubwonko kuko zirinda
hakiri kare indwara zo kwibagirwa zishobora kuza mu izabukuru, zirimo
kandi intungamubiri z’ibanze zifasha urwungano rw’imyakura
n’uturemangingo gukura.
Imboga rwatsi ubonye umwana atazikunda ushobora kuzongera mubyo akunda kurya yaba ari umureti cg andi masosi.
Amata atarimo ibinure
Amata atarimo ibinure (fat-free milk), agira akamaro abana bato kuko aba akungahaye kuri vitamin D, poroteyine ndetse n’umunyungugu wa fosifore(phosphorus) na kalisiyumu.
Calcium ni ingenzi cyane kuko ifasha mu mikorere y’umusemburo wa insuline, iyi niyo mpamvu amata agomba kongerwa ku ifunguro ry’umwana. Hari abana bamwe na bamwe bagira ikibazo ku mata (iyi ndwara iterwa nuko umubiri uba udashobora kwihanganira isukari yo mu mata; lactose intolerance). Ushobora kugana kwa muganga bakaba bareba icyo bamufasha cg se ukazajya umugurira amata atarimo lactose. Kimwe n’uko ushobora kumugurira inyongera za vitamin D na calcium muri farumasi zigasimbura ya mata adashobora kunywa.
Amafunguro akize kuri Omega-3 fatty acids
Ibiryo
birimo intungamubiri za omega-3 essential fatty acids ntibigomba kubura
mu mafunguro uha umwana wawe. Niba ushaka ko ubwenge bwe burushaho
kwiyongera. Izi ntungamubiri kimwe n’izindi poroteyine ziboneka mu mafi
zifasha ubwonko kudatakaza ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe.
Ubwoko bw’amafi ibonekamo cyane twavuga; salmon, tuna ndetse na sardines
ntizigomba kubura mu mafunguro y’umwana
Aya ni amwe mu mafunguro
afasha ubwonko gukomeza gukora no gukura neza ku mwana muto. Ibi biryo
byose bifasha abana mu gihe bakuze guhorana ubwenge no kwiyongera
k’ubushobozi mu mitekerereze.
Hari andi mafunguro y’ingenzi tutavuze aha nk’utubuto duto (nuts) harimo sesame, soya n’utundi. Nayo afasha mu kongera ubwenge bw’umwana no kumufasha kugira ubushobozi bwo gutekereza cyane amaze gukura.
Kanda hano usome uko wagaburira umwana utangiye gufata ifashabere kugeza yujuje umwaka.
Ngaho tangira ugaburire umwana wawe ibimufasha kongera no kugira ubwenge, azabigushimira akuze.
Leave a Comment