Ibiryo byongera ubwenge ku mwana cyane cyane ukiri muto, ni ingenzi mu gutuma arushaho gukura atari mu gihagararo gusa ahubwo no mu bwenge, bityo ubushobozi bwe bwβimitekerereze no gufata mu mutwe bukarushaho kwiyongera. Ni byiza guha abana ibiryo bitera imbaraga umubiri, ariko nβubwonko bukeneye kugaburirwa neza kugira ngo burusheho gukora no gukura neza.
Ku babyeyi bibaza indyo ikwiye kugaburirwa umwana ukiri muto kugira ngo ubwonko bwe burusheho gukura no gukora neza, dore amwe mu mafunguro yβibanze waha umwana muto.
Yogourt (Yawurute)
Yogourt
(yawurute) nziza waha umwana muto ni ikungahaye ku binure byinshi,
(zizwi nka greek yogourt, zikaba zirusha izisanzwe ibinure). Ibinure ni
ingenzi mu mikorere myiza yβubwonko, niyo mpamvu iyi yawurute ugomba
kuyongera ku mafunguro uha umwana muto. Ushobora kandi no kongeramo
ibinyampeke kimwe nβinkeri kugira ngo byongere fibres na polyphenols
zituma ubwenge burushaho kwiyongera. Polyphenols kandi ushobora no
kuzisanga muri shokola zβumukara.
Amagi
Amagi
akungahaye cyane ku ntungamubiri zitwa choline, zikaba ingenzi cyane mu
gukuza no kongera uturemangingo twβubwonko dufasha mu gufata mu mutwe
no kwibuka. Uko ugaburira umwana muto amagi niko utu turemangingo
twiyongera, uko twiyongera niko nβubushobozi bwo kwibuka no gufata mu
mutwe bwiyongera, aribyo twita kugira ubwenge bwinshi. Ushobora guha
umwana muto amagi ku ifunguro rya mu gitondo kugira ngo barusheho
kwirirwa bamerewe neza
Imboga nβimbuto zβicyatsi
Ntugomba
na rimwe kwibagirwa akamaro kβimboga rwatsi ku mikurire myiza yβubwonko
bwβumwana, zimwe muri zo twavuga epinard, celeri, kale, chou fleur,
nβizindi. Ushobora kuzimuha ziseye (nko muri potage), cg ari mboga
zikasemo uduce duto cyane ku buryo zitamubangamira mu kuzirya. Epinari
na kale ni imboga zβingenzi cyane ku mikorere yβubwonko kuko zirinda
hakiri kare indwara zo kwibagirwa zishobora kuza mu izabukuru, zirimo
kandi intungamubiri zβibanze zifasha urwungano rwβimyakura
nβuturemangingo gukura.
Imboga rwatsi ubonye umwana atazikunda ushobora kuzongera mubyo akunda kurya yaba ari umureti cg andi masosi.
Amata atarimo ibinure
Amata atarimo ibinure (fat-free milk), agira akamaro abana bato kuko aba akungahaye kuri vitamin D, poroteyine ndetse nβumunyungugu wa fosifore(phosphorus) na kalisiyumu.
Calcium ni ingenzi cyane kuko ifasha mu mikorere yβumusemburo wa insuline, iyi niyo mpamvu amata agomba kongerwa ku ifunguro ryβumwana. Hari abana bamwe na bamwe bagira ikibazo ku mata (iyi ndwara iterwa nuko umubiri uba udashobora kwihanganira isukari yo mu mata; lactose intolerance). Ushobora kugana kwa muganga bakaba bareba icyo bamufasha cg se ukazajya umugurira amata atarimo lactose. Kimwe nβuko ushobora kumugurira inyongera za vitamin D na calcium muri farumasi zigasimbura ya mata adashobora kunywa.
Amafunguro akize kuri Omega-3 fatty acids
Ibiryo
birimo intungamubiri za omega-3 essential fatty acids ntibigomba kubura
mu mafunguro uha umwana wawe. Niba ushaka ko ubwenge bwe burushaho
kwiyongera. Izi ntungamubiri kimwe nβizindi poroteyine ziboneka mu mafi
zifasha ubwonko kudatakaza ubushobozi bwo kwibuka no gufata mu mutwe.
Ubwoko bwβamafi ibonekamo cyane twavuga; salmon, tuna ndetse na sardines
ntizigomba kubura mu mafunguro yβumwana
Aya ni amwe mu mafunguro
afasha ubwonko gukomeza gukora no gukura neza ku mwana muto. Ibi biryo
byose bifasha abana mu gihe bakuze guhorana ubwenge no kwiyongera
kβubushobozi mu mitekerereze.
Hari andi mafunguro yβingenzi tutavuze aha nkβutubuto duto (nuts) harimo sesame, soya nβutundi. Nayo afasha mu kongera ubwenge bwβumwana no kumufasha kugira ubushobozi bwo gutekereza cyane amaze gukura.
Kanda hano usome uko wagaburira umwana utangiye gufata ifashabere kugeza yujuje umwaka.
Ngaho tangira ugaburire umwana wawe ibimufasha kongera no kugira ubwenge, azabigushimira akuze.
Leave a Comment