Kur’uyu wa 3 tariki ya 28/02/2018, abasengeye ku Rusengero rwa
ADEPR Nyarugenge bibukijwe ko umukristo utagira urukundo nubwo yakora
ibimeze gute atazajya mu ijuru; ari nayo mpamvu abatari bake bafashe
umwanzuro wo kubyutsa urukundo muri bo.
Nk’uko bisanzwe abantu
banyuranye bituruka mu matorero biganjemo abo muri ADEPR Nyarugenge
bahurira ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge ahazwi nko mu gakinjiro
bagasenga amanywa yose ntacyo kunywa no kurya (biyirije ubusa).
Kur’uyu
wa 3 tariki ya 28 Gashyantare 2018, abasengeye kuri uru rusengero
bibukijwe zimwe mu ndangagaciro nyazo z’umukristo ushyitse, aho
umuvugabutumwa NDAMUKUNDA Patrick yabwiye abari bitabiriye amasengesho
ko urukundo rw’ubu rwakonje ndetse abasaba kwiminjiramo agafu k’urukundo
niba bifuza kuzajya mu ijuru.
Umuvugabutumwa NDAMUKUNDA PatrickYagize
ati:”Umukristo w’iki gihe ntasurana, ntagifashanya. Nigute wambwira
ukuntu umuntu amena ibiryo kandi ku ruhande hari mugenzi we waburaye
ndetse wenda adaheruka no gukora ku munwa? Ni gute wambwira ngo uri
umukristo kandi uritegura kuzajya mu ijuru kandi utajya ugira umutima wo
gusurana, niba utuye ahantu ukaba utifuza uwagusura cyangwa nawe ngo
umusure?”
Yakomeje asaba abantu kwisubiraho kuko ngo gusenga si
ugufata Bibiliya ngo umuntu yitabire amateraniro na za misa za buri
cyumweru aho yagize ati: ”Umuntu ‘iki gihe niwe uba mu magambo, mu
bugambanyi, mu matiku, mu nzangano no mu marozi anyuranye, ngwee bandoze
inshuro zirenga 5 kandi ndogwa n’abakristu mu cyayi no mu mazi, none
niba ubu aribwo bukristo twimirije imbere turava he turagana he?”
Yasoje
yibutsa ko indangagaciro ya mbere iranga umukristo ari ukugira urukundo
ibindi bikaziraho, anasaba abantu guharanira kugira ubuhamya bwiza
kuzageza ku iherezo.
Ababarirwa mu 1500 aribo bari bitabiriye aya
masengesho, yari yanitabiriwe kandi n’umunyamabanga mukuru wa ADEPR mu
Rwanda Pasteri RUZIBIZA Viateur.