
Kuri uyu wagatandatu, taliki ya 7 Muatarama 2023, kuri Dove Hotel,
hatanzwe impamyabumeyi ku banyeshuri 90 basoje imyaka itatu amasomo ya
Bibiliya mu ishuri rya Promise Bible Center ryabyawe n’umuryango
Jehovanis Christian Family (JCF).

Promise Bible Center ni ishuri ryigisha Bibiliya (Theology), rikoresha uburyo bw’Iya-kure (Online).
Ryabyawe
n’urukundo rw’Ijambo ry’Imana ruranga abagize umuryango wa Jehovanis
Christian Family (JCF). Nyuma y’igihe igitekerezo cy’iri shuri
gisengerwa, mu mpera za 2019 ryaratangiye.
Kugeza ubu rikoresha
imbuga (Platform) za Google. Amasomo agatangwa mu buryo buri wese, aho
yaba ari hose ku isi, inshingano yaba agira zose, ashobora kwibonera
umwanya wo gukurikira isomo yifashishije Telephone ngendanwa cyangwa se
mudasobwa.
Abigisha PBC ifite kugeza ubu ni 9, abigishwa 371 bari muri promotions 6 harimo n’iyi irangie uyu munsi.

Ni ishuri ritangwamo amasomo 33 akubiye mu byiciro bitanu aribyo:
• Amasomo ku isezerano rya Kera,
• Amasomo ku isezerano rishya,
• Amasomo ku myemerere (doctrines),
• Amasomo y’imyifatire (pratique),
• Amateka
Mu
izina ry’Umuyobozi wa JCF/PBC Mme Donatille Nishyirembere, Aaron
Ndayisenga yavuze ko PBC yakira abanyeshuri bashya buri mezi atandatu,
ni ukuvuga nyuma ya buri Semester imwe. Programme y’amasomo ifata
ibihembwe cyangwa Semesters eshanu.

Umuyobozi wa JCF/PBC Mme Donatille Nishyirembere
Aaron yakomeje avuga ko Imbogamizi nazo zitabura, cyane cyane
izishingiye ku myumvire, “aho umuntu atekereza ko bidashoboka kwiga
uticaye muri salle runaka ngo ube ubona mugenzi wawe mwigana iruhande
rwawe, mbese akiyumvisha ko kwiga guterwa na surveillance yakorerwa.
Ariko nanone twarabibonye ko gushaka ariko gushobora. Iyindi mbogamizi
iboneka ni ubushobozi bw’abatari bake bwo kubona Network ihagije
bigatuma nk’amasomo atangwa mu buryo bwa Video ataborohera.”
Igikorwa
cyo gutanga impamyabumenyi cyitabiriwe n’umushumba mukuru w’Itorero rya
ADEPR mu Rwanda ari na we wari umushyitsi mukuru, umushumba wa Paruwasi
ya Gasave ari na we wari uhagarariye umushumba w’ururembo rwa Kigali
utabashije kuboneka abashumba basanzwe bigisha abanyeshuri, abaje
baherekeje abanyeshuri n’abandi.
ANDI MAFOTO



05/06/2025
NDINDAYINO JEAN DE DIEU
11/06/2025
Narunkuse Mary