Kuri uyu wagatandatu, taliki ya 7 Muatarama 2023, kuri Dove Hotel, hatanzwe impamyabumeyi ku banyeshuri 90 basoje imyaka itatu amasomo ya Bibiliya mu ishuri rya Promise Bible Center ryabyawe nβumuryango Jehovanis Christian Family (JCF).
Promise Bible Center ni ishuri ryigisha Bibiliya (Theology), rikoresha uburyo bwβIya-kure (Online).
Ryabyawe nβurukundo rwβIjambo ryβImana ruranga abagize umuryango wa Jehovanis Christian Family (JCF). Nyuma yβigihe igitekerezo cyβiri shuri gisengerwa, mu mpera za 2019 ryaratangiye.
Kugeza ubu rikoresha imbuga (Platform) za Google. Amasomo agatangwa mu buryo buri wese, aho yaba ari hose ku isi, inshingano yaba agira zose, ashobora kwibonera umwanya wo gukurikira isomo yifashishije Telephone ngendanwa cyangwa se mudasobwa.
Abigisha PBC ifite kugeza ubu ni 9, abigishwa 371 bari muri promotions 6 harimo nβiyi irangie uyu munsi.
Ni ishuri ritangwamo amasomo 33 akubiye mu byiciro bitanu aribyo:
β’ Amasomo ku isezerano rya Kera,
β’ Amasomo ku isezerano rishya,
β’ Amasomo ku myemerere (doctrines),
β’ Amasomo yβimyifatire (pratique),
β’ Amateka
Mu izina ryβUmuyobozi wa JCF/PBC Mme Donatille Nishyirembere, Aaron Ndayisenga yavuze ko PBC yakira abanyeshuri bashya buri mezi atandatu, ni ukuvuga nyuma ya buri Semester imwe. Programme yβamasomo ifata ibihembwe cyangwa Semesters eshanu.
Umuyobozi wa JCF/PBC Mme Donatille Nishyirembere
Aaron yakomeje avuga ko Imbogamizi nazo zitabura, cyane cyane izishingiye ku myumvire, βaho umuntu atekereza ko bidashoboka kwiga uticaye muri salle runaka ngo ube ubona mugenzi wawe mwigana iruhande rwawe, mbese akiyumvisha ko kwiga guterwa na surveillance yakorerwa. Ariko nanone twarabibonye ko gushaka ariko gushobora. Iyindi mbogamizi iboneka ni ubushobozi bwβabatari bake bwo kubona Network ihagije bigatuma nkβamasomo atangwa mu buryo bwa Video ataborohera.β
Igikorwa cyo gutanga impamyabumenyi cyitabiriwe nβumushumba mukuru wβItorero rya ADEPR mu Rwanda ari na we wari umushyitsi mukuru, umushumba wa Paruwasi ya Gasave ari na we wari uhagarariye umushumba wβururembo rwa Kigali utabashije kuboneka abashumba basanzwe bigisha abanyeshuri, abaje baherekeje abanyeshuri nβabandi.
ANDI MAFOTO
Leave a Comment