7. INZOZI
Uyu munsi tugeze ku munsi wa
gatandatu tuvuga uburyo 11 Imana ijya ivuganiramo n’abantu , tukaba
tumaze kubona uburyo butandatu , uyu munsi tugeze ku buryo bwa karindwi .
Ubushize twabonye ko Imana ijya ivuganira na twe mu iyerekwa bikaba bishobora gusa no kureba filime .
Twabonye
kandi ubundi buryo bwa gatandatu aho umuntu ashobora kugira uruhari mu
biri kuba cyangwa agasa n’urota ariko atari ukurota. Twabonye ko
bishobora kumera nko gukina filime cyangwa umukino ariko uri kumwe
n’abandi .
Icyo dukwiriye kuzirikana cyane si uburyo Imana
ikoresha ivugana na twe ahubwo ni ubutumwa Imana iba irimo iduha mu gihe
irimo ivugana na twe .
Reka dusome ijambo ry’Imana riri buze kudufasha gusobanukirwa uburyo bwa karindwi ari bwo : INZOZI .
Imana
ivuga rimwe , ndetse kabiri nubwo umuntu atabyitaho .Mu nzozi mu
iyerekwa rya nijoro, Igihe abantu bashyizweyo, Basinziriye ku mariri
yabo. Ni ho yumvisha amatwi y’abantu , igashyira ikimenyetso ku byo
ibigisha , kugira ngo igamburuze umuntu mu migambi ye , ngo imaremo
umuntu ubwibone bwe buhishwe . Yobu 33: 14-17
Akibitekereza ,
Malayika w’Umwami Mana amubonekera mu nzozi ati ” Yosefu mwene Dawidi ,
witinya kurongora umugeni wawe Mariya , kuko imbuto imurimo ari
iy’Umwuka Wera .” Matayo 1:20
Abantu benshi bakunze kwirengagiza
ko Imana ishobora kuvuganira n’Umuntu mu nzozi ariko Bibiliya ihamya ko
Imana ishobora kuvuganira n’Umuntu mu nzozi kandi ikamuha ubutumwa
bukomeye bw’ibintu bishobora kuzaba ndetse n’ubutumwa bushobora kumukiza
ibyago aramutse yumviye inama z’Imana.
Ntabwo rero dukwiriye
gufata inzozi nk’ibintu bisanzwe niba twarakiriye Kristo nk’Umwami
n’Umukiza ahubwo dukwiriye kugenzura niba Imana yavuganye natwe kuko
inzozi zose zidaturuka ku Imana nkuko turi buze kubibona.
Inzozi
zishobora kuzanwa n’Imana ishaka gutanga amakuru y’ingirakamaro ; ni
nkaho hari ikintu kiba gikuweho hagati y’umuntu n’ijuru ; noneho umuntu
urimo kurota akaba ashobora kureba inyuma y’icyari cyimukingirije mu isi
y’ Umwuka .
Inzozi zenda gusa n’iyerekwa kureba ibintu na we ufitemo uruhari uretse ko zo ziza umuntu asinziriye .
Bibiliya igaragaza uko Imana yagiye ivuganira n’abantu benshi mu nzozi.
Niba
dushaka kugira amahoro , gukoreshwa n’Imana no kugendana na yo ntabwo
dukwiriye kwirengagiza Imana mu gihe cyose ishaka kugira ikintu ivugana
natwe .
Mu mirongo twasomye Elihu yaravuze ngo Imana ivuga rimwe
ndetse kabiri ngo nubwo umuntu atabyitaho kandi wibuke ko uyu Elihu ko
Imana itamunenze nk’izindi nshuti za Yobu yagoretse iby’Imana nkuko
bigaragara mu gice cya 42: 9 .
Urumva ukwiriye kuba umuntu utita
ku bintu Imana irimo kukubwira kandi wiyita umukozi wayo ndetse n’Umwana
wayo ? Ubyaye Umwana ntagutege amatwi wakumva umeze ute? Ubyaye Umwana
ntiyite ku byo umubwira wamukorera iki ? Wakumva umeze ute ? Ukoranye
n’umuntu utita ku byo umubwira akabyirengagiza wa mukorera iki uri
shebuja cyangwa umukoresha we ?
Imirongo twasomye mu gitabo cya
Yobu igaragaza ko Imana ijya yigisha abantu mu nzozi . Urumva ukeneye
kwigishwa n’Imana . Hari umuhanga wakurusha ubwenge uramutse wemeye
kwigishwa n’Imana ?
Twabonye ko kandi Imana ijya igamburuza imigami y’abantu mu nzozi , yaba twe cyangwa abandi.
Wabonye
mu butumwa bwiza bwa Yesu Kristo uko bwanditswe na Matayo 1 uko Imana
yagamburuje Yosefu igihe yafashe icyemezo cyo kutarongora Mariya kandi
bwari ubushake bw’Imana ? Uko ni ko natwe ijya itugamburuza mu nzozi iyo
tuyobye tugiye gukora ibyo irashaka mu gihe ibitekerezo byacu
byatuyobeje . Mu gice cya kabiri wabonye uko Imana yahishuriye
Abanyabwenge uburyarya bwa Herode , ubugome n’umugambi wo kwica
ikabikora mu nzozi ndetse ikabagira inama . Natwe iyo tubaye maso mu
nzozi Imana iduhishurira imigambi y’abaturyarya , n’ubugome bwabo kandi
ikatugira inama y’icyo twakora .
Wabonye muri iki gice twavuze uko
Imana yahishuriye mu nzozi Yosefu na Mariya umugambi w’ubugome wa
Herode wo kwica Yesu n’ukuntu yabagiriye inama yo kumuhungishiriza mu
Misiri ? Uko niko Imana ijya ivugana natwe ikadukiza imigambi ya Satani
n’Abadayimoni iyo twemeye kuyumvira. Ndakwibutsa ko ibi byose ni ibintu
byabereye mu nzozi kandi byagize umumaro ukomeye cyane .
Ntabwo dukwiriye kuba abantu bapfa gutesha agaciro inzozi .
Gusa
inzozi zirimo amoko atatu : Hari inzozi ziva ku Mana , Hari inzozi
z’imiruho mu gihe umuntu yongeye kurara mu bintu yiriwemo kandi izi
zifasha umuntu kuruhuka mu bwonko. Hakaba hari n’inzozi zidafite icyo
zivuze .
Niyo mpamvu dukwiriye gusenga kugira ngo tumenye iz’iturutse ku Mana .
Dusenge
kugira ngo tube abantu bamenya imvugo y’Imana kandi twihane niba hari
aho tutahaye agaciro ibyo Imana yatubwiye ndetse naho twabyirengagije.
Imana iguhe umugisha.
Wari kumwe na Mweneso muri Kristo Yesu GATANAZI Justin