
Daniyeli 6:1-29
- Ubwo bwami buhabwa Dariyobuhabwa edi, yari amaze nk’imyaka mirongo itandatu n’ibiri avutse.
Daniyeli mu rwobo rw’intare2.
Bukeye Dariyo ashaka kugabanya igihugu mo intara ijana na makumyabiri, ngo azigabire abatware b’intebe bakwire igihugu cyose.
Kandi abaha n’abatware bakuru batatu,
Umwe muri bo yari Daniyeli, kugira ngo abo batware b’intebe bajye babashyikiriza iby’umwami, ngo umwami adapfirwa ubusa.
Ariko Daniyeli aratona cyane kuruta abandi batware bakomeye n’abandi b’intebe, kuko umwuka mwiza cyane yari ari muri we.
Ndetse umwami yibwiraga kumwegurira igihugu cyose.
Abatware
bakomeye n’ab’intebe bashaka impamvu yose yatsindisha Daniyeli mu
by’ubutware, ariko bamuburaho impamvu cyangwa igicumuro kuko yari
umwiringirwa, ntabonekweho n’amafuti cyangwa igicumuro.
Bukeye abo bagabo baravugana bati “Nta mpamvu tubona kuri Daniyeli, keretse nituyibona mu magambo y’amategeko y’Imana ye.”
Nuko
abo batware bakomeye n’ab’intebe bateranira ibwami babwira umwami bati
“Mwami Dariyo, nyaguhoraho, abatware bakomeye bo muri ubu bwami
n’ab’intebe n’ibisonga byabo, n’abajyanama n’abanyamategeko bose
bigiriye inama yo gushyiraho itegeko ry’umwami n’iteka rikomeye ngo mu
minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa
umuntu wese atari wowe asabye nyagasani, azajugunywe mu rwobo rw’intare.
Nuko
none nyagasani, hamya iryo tegeko ushyireho ukuboko ku rwandiko rwaryo,
kugira ngo rye kuzakuka nk’uko amategeko y’Abamedi n’Abaperesi
atavuguruzwa.”
Nuko Umwami Dariyo ashyiraho ukuboko ku rwandiko rw’iryo tegeko.
Maze
Daniyeli yumvise ko urwandiko rwashyizweho ukuboko ajya iwe, (kandi
amadirishya y’inzu ye yari akinguwe yerekeye i Yerusalemu), akomeza
kujya apfukama gatatu mu munsi asenga Imana ye, akayishimira nk’uko yari
asanzwe agenza.
Bukeye ba bagabo baraterana, baragenda basanga Daniyeli asenga Imana ye, ayinginga.
Baraza
bavugira imbere y’umwami ibya rya tegeko rye bati “Mbese harya
nyagasani, ntiwashyizeho ukuboko ku rwandiko rw’iteka waciye ngo mu
minsi mirongo itatu, umuntu wese uzagira icyo asaba imana yose cyangwa
umuntu wese atari wowe asabye, nyagasani, ngo azajugunywe mu rwobo
rw’intare”
Umwami aramusubiza ati
“Narabitegetse koko, nkurikije amategeko y’Abamedi n’Abaperesi atavuguruzwa.”
Baramusubiza
bati“Ariko Daniyeli we wo mu banyagano b’Abayuda ntakwitayeho
nyagasani, cyangwa iteka washyizeho ukuboko, ahubwo ajya asenga gatatu
mu munsi.”
Umwami yumvise iryo jambo arabarakarira cyane, ashyira umwete cyane kuri Daniyeli kugira ngo amukize, burinda bwira.
Ba
bagabo bongera guteranira ibwami babwira umwami bati “Nyagasani, umenye
ko ari itegeko ry’Abamedi n’Abaperesi, ngo nta tegeko cyangwa iteka
ryahamijwe n’umwami rivuguruzwa.”
Nuko umwami arategeka, bajya
kuzana Daniyeli bamujugunya mu rwobo rw’intare. Ariko umwami yari
yamubwiye ati “Imana yawe ukorera iteka iragukiza.”
Maze bazana
igitare bagikinga ku munwa w’urwobo. Umwami ahomaho ikimenyetso cye
bwite n’icy’abatware be, kugira ngo ibyo ategetse kuri Daniyeli
bidahindurwa.
Nuko umwami asubira mu nzu ye akesha ijoro yiraje ubusa, ntibamuzanira ibyo kumucurangira, ntiyarushya agoheka.
Bukeye umwami yibambura kare mu museso, agenda yihuta ajya kuri rwa rwobo rw’intare.
Ageze
hafi y’urwo rwobo Daniyeli yari arimo, atera hejuru n’ijwi ry’umubabaro
abaza Daniyeli ati “Yewe Daniyeli mugaragu w’Imana ihoraho, mbese Imana
yawe ukorera iteka yabashije kugukiza intare.
Daniyeli asubiza umwami ati “Nyagasani uhoraho,
Imana
yanjye yohereje marayika wayo abumba iminwa y’intare, nta cyo zantwaye
kuko nabonetse imbere yayo ntafite icyaha, kandi nawe nyagasani, nta cyo
nagucumuyeho.”
Umwami aherako anezerwa cyane, ategeka ko bakura
Daniyeli mu rwobo. Nuko bamukuramo basanga nta cyo yabaye, kuko yari
yiringiye Imana ye.
Maze umwami ategeka ko bamuzanira ba bagabo
bareze Daniyeli, babazanana n’abagore babo n’abana babo babajugunya muri
urwo rwobo rw’intare, zibasamira mu kirere zibamenagurana n’amagufwa
yabo batararushya bagera mu rwobo hasi.
Umwami Dariyo aherako yandikira abantu b’amoko yose y’indimi zitari zimwe batuye mu isi yose ati “Amahoro agwire muri mwe!
Nshyizeho
itegeko ngo abantu bo mu butware bwose bwo mu gihugu cyanjye bajye
bubaha Imana ya Daniyeli, bahindire imishyitsi imbere yayo kuko ari yo
Mana nzima ihoraho iteka ryose, ubwami bwayo ntibuzarimburwa kandi
ubutegetsi bwayo buzageza ku mperuka.
Ni yo irokora igakiza, ikora ibimenyetso n’ibitangaza mu ijuru no mu isi, kandi ni yo yakijije Daniyeli inzara z’intare.”
Nuko ku ngoma ya Dariyo no ku ngoma ya Kūro w’Umuperesi, Daniyeli agubwa neza