
“Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko
bitazaba, kandi niko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” (
Abaheburayo 11:1 )
Kwizera ni ukumenya neza uwo wizeye,
ukamenya icyubahiro afite, ukamenya imbibi zaho ubushobozi bwe
bugarukira, ukamenya uburemere bw’ijambo rye, ukamenya n’uburyo ibyo
ategeka bimwubaha kandi bikamwumvira.
Kwizera niwo murimo wo
gukiranuka twahamagariwe. Ntabwo ari ukubaka insengero, gufasha imfubyi,
abakene n’abatagira kivurira nta nubwo ari gukora ibiterane bikomeye (
Great revivre ), umurimo twahamagariwe gukora ni ukwizera Yesu Kristo
uwo Data wa Twese yatumye mw’isi. ( Yoh 6:28-29)
Ufite
Kwizera abona irembo mu rukuta kandi koko yarugera imbere rukikingura
agatambuka akimbagira abantu bagasigara bifashe ku munwa. Soma Ibyakozwe
5:22-24.
Ufite Kwizera iyo ageze imbere y’inyanja ayibonamo
umuhanda mwiza kandi munini kandi koko yayigezamo ikirenge ya nyanja
ikikinguramo umuhanda utagira uko usa, abari hakurya y’inyanja bakifata
mu maso babonye uyambutse. Soma Kuva 14:24-31.
Ufite Kwizera
azenguruka Yeriko karindwi ntakwivovota habe no kurambirwa kuko aba azi
ko igitangaza kizakoreka namara gusohoza icyo Imana yavuze. Bya byifuzo
washyize imbere y’Imana bigereranywa n’Umujyi ukize kandi ukomeye wa
Yeriko. Inkike n’ibihome bigose uwo Mujyi bigereranywa n’ibyo bigeragezo
bikugose. Kwizera niko gukubita hasi izo nkike z’ibigeragezo
ukigarurira Yeriko yose n’ibiyirimo. ( Yosuwa 6:1-25 )
Ufite
Kwizera iyo ageze mu ntare nzima kandi zishinyitse amenyo, abona ari
ibikinisho ( ibipupe ) abana bakinisha kandi koko yazigeramo
zikamurebera zituje nk’intama. ( Daniel 6:16-22 )
Ufite Kwizera
asuzugura kandi agaca intege indwara z’igikatu nka Kanseri cyangwa Sida
akazimwaza. Azitegeka kugenda mw’Izina rya Yesu nkuko nyir’urugo ategeka
akabwa k’iwe kari kamukurikiye kagasubirayo.
Umusomyi : Manasseh KAMANZI @amasezerano. Com