
Ibyanditswe: Matayo 6:19 – 21; Matayo 28: 19 – 20; 2; Timoteyo 4:2;
Umubwiriza 11:1-2; Mariko: 4:14; 2 Petero: 3:8; Yakobo: 5:7 Matayo:
13:45 – 46
Nitugera mu ijuru, Imana izatubaza iti: “Ese imirimo
yose wakoze hari uwo yagejejeho ubutumwa bwiza? Ni bangahe wagejejeho
ubutumwa bwiza?”
Maze nyuma y’ibyo ijuru rizakora urutonde rw’aho wagejeje ubutumwa bwiza n’abo wabugejejeho, babikwereke.
Waba
uri umucuruzi, umuganga, umwarimu, icyo ukora cyose gikwiye kuba
gihesha Imana icyubahiro mu buryo bwo kugeza ubutumwa bwiza bw’Imana ku
bandi – bugire icyo bwungura undi muntu ukureba, cyangwa mwegeranye.
Ubutumwa
bwiza Bw’Imana ni ubukozwe kuruta ubuvuzwe. Kuko umuntu ashobora gukora
nabi kandi yari yavuze neza, ubutumwa yatanze avuga bukaba impfabusa.
Abakiristo
bakangurirwa kubiba imbuto buri gihe (imbuto ni imirimo) kuko
zizaduherekeza mu ijuru. Ikindi, kubiba imbuto bitera umukiristo
icyizere cy’uko Imana izamushoboza no mu bindi byose agambirira, nkuko
ijambo ryÍmana ridusaba kuyegera kugirango nayo itwegere.
Imana
idusaba gukoresha mu byo dufite mu kugeza ubutumwa bwiza ku bandi,
ndetse rimwe na rimwe idusaba no gukoresha ikintu kimwe gusa dusigaranye
ariko intego ari ukugirango iduhe umugisha (Urugero: umupfakazi
wanditse muri Bibiliya, umuhanuzi Eliya yabwiye ngo amugaburire ifunguro
rimwe gusa yari asigaranye kurya we n’umwana we, ariko agasoza
amuhesheje umugisha ntiyongera kubura icyo kurya.)
Ijambo ry’Imana
ritubwira ko ku Mana umunsi umwe ungana n’imyaka igihumbi. Ibi bikwiye
gukomeza abizera Imana ko mu gihe gikwiye Imana isohoza ibyo
yasezeranije – ahubwo bagomba kwitondera aho babiba, bakirinda gukora
ibitandukanye n’ubushake bw’Imana bibwirako bayifasha, ahubwo bakiranuka
– bakora uruhare rw’abo; urugero, batanga cyimwe mu icumi. Cyimwe mu
icumi gikora umurimo wo kwagura ubwami bw’Imana kandi bigatanga
umutekano, bikanateza imbere uwagitanze.
Ijuru mu yandi magambo
ryagereramwa na Banki aho udashobora kubikuza cyangwa guhabwa amafaranga
utajya uhabitsa. Niyo mpamvu buri muntu asabwa kubitsa kuri konti yiyo
Banki igereranywa n’Ijuru. Nutarafunguza iyo konti ayifunguze kugirango
ajye ayibitsaho; maze urugi rw’ijuru ruzamukingukire afite imirimo myiza
kandi myinshi imuherekeje.
Umwigisha: Pastor Gregory TAYI