
PENTECOST N’AMAKURU YAYO
Paholo yigeze ahura
n’abigishwa ba Yohana w’Umubatiza ababaza niba barabatijwe mu Mwuka
Wera. Bamusubiza bavuga bati: “Ntabwo twari twumva y’uko Umwuka Wera
yaje”!.
Abantu benshi bameze nk’uko abo bigishwa bari bameze. Hari ababaza amakuru ya Pentecost.
Abandi
bayumviseho ariko ntayo bahuye ubwabo. N’ubwo bazi ko Umwuka Wera yaje,
bakaba bazi ko muri iki cyumweru tugiye kwizihiza Pentecost, ubwabo
ntibazi uko kuba umu Pentecost bimera, ntibazi uko kubatizwa mu Mwuka
bimera, ntawe batunze, bamwumvana abandi.
N’iki cyateye bariya
bigishwa kutamenya iby’Umubatizo w’Umwuka Wera? Umuntu yatekereza ko
Yohana Umubatiza atigeze agira icyo abigisha. Biroroshe ko ariwe umuntu
ashyiraho amakosa. Nyamara Yohana yavuze ku Mwuka Wera. Matayo (3:11)
atwereka ko mu ikubitiro Yohana yababwiye ko we ari integuza ya Yesu
wagombaga kubatirisha abantu Umwuka Wera. Abigishwa barabyumvise
babisiga aho!
Abakristo benshi bameze nk’abo bigishwa. Bazi ko
Pentecost ibaho ko abantu bayizihiza iminsi 50 uhereye kuri Pasika ariko
benshi Pentecost ni amakuru nk’andi yose.
Ni ukubera iki
Pentecost ikenewe kwigishwa none? Ni uko ari wo mwuzuro w’ubukristo.
Noheli na Pasika bigira impinduka mu buzima bw’umukristo iyo yahuye na
Pentecost. Umukristo utarabatijwe mu mwuka ahorana intege nke. Pentecost
ni zo mbaraga zacu.
Umunsi mwiza.
©️ Fidèle Masengo, The CityLight Foursquare, Gospel Church