
Matayo 6:6
Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge
urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye
azakugororera.
Bavandimwe muri Kristo Yesu, Mwaramutse!
Nongeye
gufata umwanya ntekereza ku masengesho umuntu akora wenyine (_personal
prayers_) n’ayo akora kuberako arikumwe n’abandi (_corporate prayers_).
Nasanze nabigereranya no kurya.
Ubundi
umuntu ashobora kurya ari wenyine cg agasangira n’abandi. Icyo
gusangira n’abandi bimara n’ugutera umuntu appetit gusa. Ubundi kd
gusangira n’abandi bisaba abantu kugira discipline.
No gusenga
niko bimeze. Amasengesho umuntu asenganye n’abandi amufasha gusa
kugendera kuri gahunda y’itsinda basenganye. Byanatera _courage_ yo
gusenga mu gihe abo barikumwe basenga cyane.
Ariko ikigira agaciro
n’amasengesho buri wese mu bagize itsinda akora, n’uburyo umutima we
yawuteguye gusenga. Ubundi abaryi beza bazi ko kwisangiza biha umuntu
kwisanzura. Ni ko bimeze no gusenga wenyine, bigufasha kwisanzura imbere
y’Imana, uyibwira ibiri ku mutima utikanga abandi, usenga uhagaze
wananirwa ugasenga uryamye, ugenda, usenga uvuga amagambo yumvikana
ugahindura ukavuga mu ndimi, ukavugisha amarira….byaba ngombwa ugatunga
Imana urutoki!
Ngutuye amasengesho yawe yihariye!
Ngusigiye uwo mukoro.
VA mu bantu. Umuririmbyi ati “muze mwenyine twihererane kd munsange ahantu hatarabantu….”
Mugire umunsi mwiza !
Umwigisha: Bishop Dr. Fidele Masengo,
THE CITYLIGHT FOURSQUARE CHURCH