Matayo 6:6
Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.
Bavandimwe muri Kristo Yesu, Mwaramutse!
Nongeye gufata umwanya ntekereza ku masengesho umuntu akora wenyine (_personal prayers_) nβayo akora kuberako arikumwe nβabandi (_corporate prayers_).
Nasanze nabigereranya no kurya.
Ubundi umuntu ashobora kurya ari wenyine cg agasangira nβabandi. Icyo gusangira nβabandi bimara nβugutera umuntu appetit gusa. Ubundi kd gusangira nβabandi bisaba abantu kugira discipline.
No gusenga niko bimeze. Amasengesho umuntu asenganye nβabandi amufasha gusa kugendera kuri gahunda yβitsinda basenganye. Byanatera _courage_ yo gusenga mu gihe abo barikumwe basenga cyane.
Ariko ikigira agaciro nβamasengesho buri wese mu bagize itsinda akora, nβuburyo umutima we yawuteguye gusenga. Ubundi abaryi beza bazi ko kwisangiza biha umuntu kwisanzura. Ni ko bimeze no gusenga wenyine, bigufasha kwisanzura imbere yβImana, uyibwira ibiri ku mutima utikanga abandi, usenga uhagaze wananirwa ugasenga uryamye, ugenda, usenga uvuga amagambo yumvikana ugahindura ukavuga mu ndimi, ukavugisha amariraβ¦.byaba ngombwa ugatunga Imana urutoki!
Ngutuye amasengesho yawe yihariye!
Ngusigiye uwo mukoro.
VA mu bantu. Umuririmbyi ati βmuze mwenyine twihererane kd munsange ahantu hatarabantuβ¦.β
Mugire umunsi mwiza !
Umwigisha: Bishop Dr. Fidele Masengo,
THE CITYLIGHT FOURSQUARE CHURCH
Leave a Comment