
Aya magambo y’Imana afite imbaraga n’ubwo umuntu yaba ari mu kaga:
- Yobu 5:11: “Ni yo ishyira hejuru aboroheje, N’ababoroga ibashyira mu mahoro.”
- Zaburi 27:13-14:
“Mba nararabye iyo ntizera ko nzarebera kugira neza k’Uwiteka, Mu isi
y’ababaho. Tegereza Uwiteka, Komera umutima wawe uhumure, ujye utegereza
Uwiteka.”
- Yesaya 41:10:
“Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe. Nzajya
ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara kandi nzajya nkuramiza ukuboko
kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.”
- Yohana 16:33: “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.”
- Abaroma 8:28: “Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye”
- Abaroma 8:37-39:
“Oya, ahubwo muri ibyo byose turushishwaho kunesha n’uwadukunze, kuko
menye neza yuko naho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika
cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaza, cyangwa abafite
ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure
bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi cyaremwe cyose, bitazabasha kudutandukanya
n’urukundo rw’Imana ruri muri Kristo Yesu Umwami wacu.”
- Abaroma 15:13:
“Imana nyir’ibyiringiro ibuzuze umunezero wose n’amahoro biheshwa no
kwizera, kugira ngo murusheho kwiringira mubiheshejwe n’imbaraga
z’Umwuka Wera.”
- Abakorinto 1:3-4:
“Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data
wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba
yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose,
tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana”
- Abafilipi 4:6: “Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.”
- Abaheburayo 13:5:
“Ntimukagire ingeso zo gukunda impiya ahubwo mujye munyurwa n’ibyo
mufite, kuko ubwayo yavuze iti “Sinzagusiga na hato, kandi ntabwo
nzaguhana na hato.”