Uyu muhanazi  yeretswe ibizaba kubwoko bwabayuda, bimutera ubwoba ,

 

1/Yabonye urusengero rwi iyeruselemu rusenywa,

2/Kujyanwa bunyago kwabaturage bibuyuda,

3/Gukurwaho ko gusenga nimihango Yose yidini.


Ibi nibyo byatumye agira ubwoba bituma afata ibihe byo gusenga Imana

Kugirango arebe ko Imana yahindura imigambi yayo ,

Agerageza kwereka Imana ko ubwoko bwabayuda ari ubwoko bwayo,

Ko idakwiriye kwemerako abanyababuroni bagirira Nabi ubwoko bwayo,

Icyo twamenya nuko Imana itariyobewe ko ari ubwoko bwayo

Icyo Imana yashakaga nuko bayumvira,

Ariko abayuda bari barimuye Imana yabakuye mwegiputa bimika ibigigirwamana,

Twibuke ko Imana yari yarabihanangirije ngo ntibazahindukirire ibigirwamana ,

 

Ariko bamaze kugerayo

Bamaze kurya noguhaga bibagirwa Imana

 

Nicyo cyatumye Imana ihishurira habakuki ibizaba kubwoko bwa abayuda.

Nicyo cyatumye Habakuki akomeza kwinginga Imana ,

Avuga ati mana hembura umurimo wawe

Kandi muburakari wibuke kubabarira,

Ariko abantu Imana ehumbura nuko baba bayumira,

Abayuda bo bakomeje kwiyumvamo ko ar'ubwiko bwimana itabateza ibyago,

Nkuko mumatorero nenshi ,usanga abantu bitwaza ko bakijijwe babatijwe mumazi menshi nabadiyani se nabagabutumwa cg aba pastor bakumvako ibyo bihagije,

Ariko icyo Imana ishako kubantu bayo nuko bayumvira,

 

Kumvira Imana  nokwihana nibyo bituma Imana ishora guhembura itorero,

Kumvira Imana  nibyo bishobora gutuma Imana yisubiraho igahindu imigambi mibi yari ifitiye ubwoko bwayo,

 

Rero mugusenga kwa Habakuki  niho yongerewe imbaraga asobanukirwa ko Imana idakiranirwa mubyo ikora,

 

Niko kuvuga ati naho imitini itatoha ninzabibu ntizere imbuto  bagahingira ubusa imyerayo

Nimirima ntiyere imyaka yayo nintama zigashira murugo namashyo akabura mubiraro ntakabuza nzishimira uwiteka, habakuki 3:17-18;

Peter naweabantu baje kureba igitangaza kibaye ubwo Bari bagurukije ikirema, abasonurira  abyayesu,  bibaza icyo bakora cyabayobeye petero arababwira ati nuko mwihane muhindukire ibyaha byanyu bihanagurwe ngo iminsi yo guhemburwa ibone uko iza ituruka kumwami Imana.

Ibyakozwe ni 3:19

 

Ndangije mbifuriza guhemburwa mwizina Rya yesu Amen

Umwigisha:  Peter minani.