Kwakira Ubusabe bw'Abanyeshuri Bashya
Tunejejwe no kubamenyesha ko Promese Bible Center yongeye gukingura imiryango ku bifuza gusaba umwanya muri gahunda y’amasomo ya Bibiliya n'Ikoranabuhanga.
PBC-0225-P11
Amasomo ya Tewolojiya n'Ivugabutumwa rya Gikristo
Ibyo Ukwiriye Kumenya Mbere yo Kohereza Ubusabe:
Imiterere y'Ishuri
Mbere yo kohereza ubusabe bwawe, hari ibyo ukwiriye kumenya: Menya mu ncamake imiterere ya Promise Bible Center (Kanda hano) .
Umubatizo w'Amazi Menshi
Nk’uko umaze kubona ibigendanye n’imyizerere shingiro tugenderaho, umunyeshuri wo muri PBC akwiriye kuba yarabatijwe umubatizo w’amazi menshi.
Amafaranga yo Kwiyandikisha (Application Fee)
Ubusabe bwawe bugendana no kwishyura amafaranga yo kwiyandikisha angana na 5,000 Frw.
Igihe Ntarengwa cy'Ubusabe (Deadline)
Ubusabe (demande) bwakirwa guhera ubu ubonye iri tangazo ariko ntiburenze kuwa 31/01/2025 (deadline). Promotion uri gusabamo umwanya izatangira amasomo kuwa 03/02/2025.